Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda, Gatete Claver, yabisabye kuri uyu wa Gatatu ubwo yafunguraga inama mpuzamahanga ya karindwi yiga ikoreshwa ry’amashyuza.
Ingufu zidahagije ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Afurika. Bigira ingaruka ku iterambere ryayo n’iry’abaturage, kuko zifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo inganda n’ibindi. Afurika irasabwa gushora hagati y’amadolari miliyari 60 na 90 kugira ngo wihaze amashanyarazi.
Minisitiri Gatete yavuze ko iyi ‘nama igamije kuganira ahazaza h’ingufu muri Afurika kuko umugabane wacu ukeneye kongera imbaraga kugira ngo ugere ku ntego z’iterambere rirambye za 2030.’
Amashyuza ni amazi apfupfunyuka mu nda y’Isi ashyushwe ashobora kubyazwa umusaruro mu bikorwa bitandukanye birimo n’amashanyarazi.
Gatete yavuze ko iyi nama izasangizanya ibitekerezo n’ubunararibonye mu bumenyi n’ikoranabuhanga mu ikoreshwa ry’amashyuza, bigafasha kubyaza umusaruro uwo mutungo wihariye.
Ati “Birasaba gushyira hamwe kw’inzobere zo mu karere ndetse no ku Isi kugira ngo zitange ubufasha bwa tekiniki mu gushyiraho uburyo aya mazi yabyazwa ingufu”.
Abatuye Afurika bafite amashanyarazi ni 25% naho abasaga 70% bakoresha ibicanwa byangiza amashyamba bateka.
Umuyobozi w’ishami rya Loni, ryita ku bidukikije muri Afurika, Dr. Juliette Biao, yavuze ko amashyuza yagira uruhare mu kurengera ibidukikije.
Ati “Amashyuza ni isoko y’ingufu yizewe, kandi ashobora gufasha kugabanya ingano y’ibyuka bihumanya twohereza mu kirere, bityo iterambere mu bukungu ryacu rikaba ritabangamiye ibidukikije kandi ni nayo nzira ibihugu byinshi byo muri aka karere byiyemeje gukurikiza.”
Yavuze ko bazungurana ibitekerezo by’uko ‘amashyuza yakifashishwa mu bindi bikorwa bibyara inyungu nk’ubuhinzi, uburobyi, inganda zitunganya umusaruro n’ibindi bitandukanye.’
Umuyobozi w’intego z’iterambere rirambye muri Afurika (SDGs/Afurika), Dr. Belay Begashaw, yavuze ko ‘Ingufu ari imbarutso ikomeye, iganisha ku ntego iterambere rirambye’ asaba ibihugu bya Afurika gukora ibishoboka byose, ababituye bagahabwa amashanyarazi.
Iyi nama ihurije hamwe abasaga 500 bafite ubumenyi mu gutunganya ingufu yaba abo muri Afurika n’abandi bafatanyabikorwa. Ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ishoramari mu ikoreshwa ry’amashyuza, isoko ry’iterambere rirambye.’
Muri iyi nama, Ishami rya Loni ryita ku bidukikije na SDGs/Afurika, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kurengera ibidukikije, guteza imbere urwego rw’ingufu, guhana amakuru n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO