Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko Leta y’u Rwanda itifuriza abaturage bayo guhitanwa n’ibiza ariyo mpamvu iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abatuye mu manegeka bahave.
Yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo we na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, uw’Ingabo, Gen James Kabarebe, uw’Uburezi, Dr Eugène Mutimura n’abandi bayobozi basuraga ahari inyubako z’uyu mudugudu.
Imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Impunzi n’Imicungire y’Ibiza igaragaza ko kuva ku wa 1 Mutarama 2018 kugera ku wa 30 Mata, ibiza byari bimaze guhitana ubuzima bw’abasaga 200 mu gihugu hose.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aherutse gutangaza ko mu mezi ane gusa ya 2018, leta imaze gukoresha amafaranga arenga miliyoni 300 mu kugoboka abahuye n’ingaruka z’ibiza ndetse ku ngengo y’imari hakaba harateganyijwe amafaranga yo kwita ku bahuye n’ibibazo nk’ibi.
Minisitiri Gatete yavuze ko uwo mudugudu ari ikimenyetso ko Leta y’u Rwanda yita ku baturage bayo kandi idashimishishwa n’uko bahitanwa n’ibiza.
Yagize ati “Nkuko bigaragara nuko ibikorwa bigeze kure kandi bizarangira igihe kuko kugeza ubu twugarijwe n’ibiza. Abaturage bacu bitaweho cyane kuko leta ibashakira ibyiza, ntikeneye kumva ko babuze ubuzima bwabo biturutse ku biza ni yo mpamvu leta iba yashyizeho igikorwa nk’iki kugira ngo buri muturage abeho neza.”
Yakomeje avuga ko uyu mudugudu uzaba ufite ibikorwa byose bikenerwa n’abaturage birimo amazi, umuriro, amashuri ndetse bakazanahabwa aho bazajya bahinga.
Minisitiri Kaboneka Francis yasabye ubuyobozi bw’akarere ndetse n’imirenge ifite abazatuzwa muri uyu mudugudu kubashishikariza gutangira gukora ibikorwa by’ubuhinzi ku butaka bazahabwa kugira ngo bazajyemo bafite ibyo baheraho.
Yagize ati “Aba bagenerwabikorwa mubakangurire kuza gutangira kwita ku bikorwa bitandukanye byo kumenya uko bagomba guhinga, ahagomba guhingwa, kuko bitabaye ibyo bazaza badafite aho bahera ariko babyitayeho byaba ari byiza byanabafasha kunganira uburyo leta iba yabahaye bwo guheraho.”
Umuyobozi w’Inkeragutabara, Gen Fred Ibingira, ari nabo bari kubaka uyu mudugudu, yavuze ko ibikorwa byo kubaka bigomba kuba byarangiye muri Kamena.
Mu byumweru bibiri, uyu mudugudu uzaba wamaze kugezwamo amazi meza ndetse n’amashanyarazi.
Umudugudu wa Horezo uzimurirwamo imiryango 100. Wubatse ku buso bungana na hegitari 57, mu buryo buzwi nka Four in One aho inzu imwe iba irimo ibice bine buri muryango ugahabwa kimwe.
Buri muryango uzimurirwa muri uwo mudugudu uzahabwa inka. Hazashyirwamo kandi ibigega bifata amazi, Biogaz, amashuri kuva ku y’incuke kugeza ku yisumbuye, ibibuga by’imyidagaduro n’ivuriro.



















TANGA IGITEKEREZO