Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, yageze i Kigali avuye muri Nigeria ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, 11 Kanama 2014, aje kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo; ashimira Abanyarwanda urukundo bamweretse, abasaba kuzamufasha kwesa imihigo aho kumubera "Yuda" .
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Minisitiri Joseph Habineza yabanje gushimira Perezida Paul Kagame icyizere yongeye kumugirira yongera kumuha Minisiteri y’Umuco na Siporo ngo ayiyobore.
Yijeje Abanyarwanda kuzakora uko ashoboye agahindura byinshi muri iyi Minisiteri anakemura bimwe mu bibazo yagejejweho, gusa yabibukije ko byose bizagerwaho nibemera gufatanya na we mu guteza imbere Umuco na Siporo ari nabyo ashyize imbere kurusha ibindi.
Abajijwe icyo yakwizeza Abanyarwanda by’umwihariko muri ruhago, yavuze ko atazajya mu kibuga ngo akine kugira ngo u Rwanda rutsinde amahanga gusa ngo azakora ibishoboka byose haboneke umusaruro.
Ati, “Nabisubiyemo kenshi, nta bitangaza nzanye. Byinshi bizagerwaho twese hamwe nk’abanyarwanda dufatanyije. Ntabwo nzajya mu kibuga ngo nkine kugira ngo dutsinde ariko ni ugukora iyo bwabaga”
Nyuma yo kugera mu Rwanda ngo agiye guhita akurikirana imikino ya CECAFA Kagame Cup ndetse kuri uyu wa Kabiri ngo azitabira imikino iteganyijwe.
Ku bibazo bitandukanye yagejejweho byavuzwe kuri Miss Rwanda n’imodoka ishaje yahawe Colombe Akiwacu uherutse gutorwa, Minisitiri Joseph Habineza yavuze ko nta mwanzuro yahita agifatira dore ko ataramenya uko byagenze ahubwo ngo agiye kwicarana n’abo bireba harebwe uburyo byakemurwamo.
Ati, “ Numvise bavuga ngo Miss Rwanda bamuhaye ingorofani aho kumuha imodoka, ibi tuzicara hamwe n’ababishinzwe turebe icyo twakora. Sinzakubitaho inkoni ngo byose bikemuke ariko tuzagerageza”
Minisitiri Habineza yakiriwe n’umugore we, inshuti na bamwe mu bayobozi ba Minisiteri y’Umuco na Siporo barangajwe imbere na Makuza Lauren , ushinzwe iterambere ry’Umuco muri iyi Minisiteri.
Kuwa 24 Nyakanga 2014 nibwo Amb. Joseph Habineza yashyizwe muri Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri Anastase Murekezi.
Ni ku nshuro ya kabiri Habineza Joseph ahabwa kuyobora iyi Minisiteri ifite Umuco na Siporo mu nshingano zayo. Yayivuyemo mu 2011 ahita agirwa Ambasaderi w’ u Rwanda muri Nigeria.
Hagitangazwa ko Habineza agaruwe muri iyi Minisiteri, Abanyarwanda benshi biganjemo urubyiruko bagaragaje ibyishimo byinshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane facebook na twitter ndetse banamugaragariza bimwe mu bibazo bifuza ko yaheraho akemura.
AMAFOTO: Rudasingwa A.Christian



















TANGA IGITEKEREZO