Minisitiri w’Umuco na Siporo mushya, Habineza Joseph yashyikirijwe inyandiko n’ucyuye igihe, Amb. Mitali K. Protais, aho bombi bashimiye Perezida Paul Kagame, gusa Minisitiri mushya yihanangirije abo agiye gukorana na bo ko abaseta ibirenge nta mwanya bafite muri iyi Minisiteri.
Imbere y’abakozi ba Minisiteri y’Umuco na Siporo n’ibigo biyishamikiyeho, Amb. Mitali yashyikirije Habineza inyandiko za Minisiteri zikubiyemo imihigo, ibikorwa byagezweho n’imishinga mishya igomba gushyirwa mu bikorwa.
Amb. Mitali yashimiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wamuhaye kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo anavuga ko yishimiye umusaruro yayigejejeho mu myaka itatu amaze ayiyobora.
Ati, "Nagize umwanya wo gutanga umusanzu wanjye uko nshoboye. Nishimiye ko twageze kuri byinshi byiza nubwo hari ibitaragenze neza ku mpamvu zitandukanye. Akazi k’iyi Minisiteri gahora ari nka chantier, hahora hari ibyubakwa, ibitegurwa…ariko twageze kuri byinshi byiza twese dufatanyije."
Yashimangiye ko, Minisitiri Habineza umusimbuye kuri uyu mwanya azi neza ataje nk’umushyitsi ahubwo hari byinshi azi kuri MINISPOC.
Mitali ati "Ikinshimishije ni uko Minisitiri Habineza unsimbuye muri iyi mirimo azi neza iyi Minisiteri. Yayintanzemo, ayigarutsemo atari umushyitsi. Ibibazo byinshi n’ibyiza byayo arabizi. Hari byinshi byiza twagezeho hari n’ibitaragenze neza ariko twakoze uko dushoboye."
Mitali Protais yasobanuye ko avuye muri Minisiteri y’Umuco na Siporo ntacyo yishinja ndetse ngo kuba ihora mu itangazamakuru ntibivuze ko idakora cyane, ahubwo ngo ni ukubera ukubera imiterere n’inshingano ifite buri munyarwanda yibonamo.
Imbere y’abakozi ba Minisiteri y’Umuco na Siporo n’ibigo biyishamikiyeho, Habineza Joseph yabanje gushimira Perezida Paul Kagame icyizere amaze kumugirira inshuro nyinshi. Yanashimye akazi gakomeye Amb.Mitali Protais yakoze ndetse amwizeza ko agiye gukomerezaho.
Mu mvugo ikarishye, yibukije abakozi ba Minisiteri ibirego yagejejweho binyuze kuri twitter ko ari bo bagomba kubishakira umuti mu maguru mashya.
Yagize ati "Nizere ko mwese muba kuri twitter, mwabonye biriya bintu bandegeye byose. Ni mwebwe mugomba kubikora, biriya nibyo tugomba kubanza kugenda dushyira ku ruhande."
Ku bafite umuco n’imyumvire yanze kubavamo ko akazi gakorerwa mu biro gusa, abo yababwiye ko bigomba guhinduka, uwumva atari ku muvuduko iyi Minisiteri igiye gukoreraho akava mu nzira akazi kagakorwa n’abagashoboye.
Ati "Implementation (ishyirwa mu bikorwa) ntabwo ari ukwicara mu biro. Hari abicara mu biro ariko hari abagomba kujya kuri terrain. Ugasanga umuntu ashinzwe federasiyo ya siporo, ukamubaza uti bimeze bite, ati ‘twatanze amafaranga’, amafaranga ntabwo ahagije. Gutanga amafaranga gusa ntacyo bimaze. Niba ari gutyo ntacyo waba umaze muri Minisiteri, amafaranga atangwa na MINECOFIN."
Yanihanangirije bikomeye abakozi bakora akazi bacungana n’isaha cyangwa bagashima Imana kuwa Gatanu hageze. Ufite iyo myumvire wese ngo akwiye kwegura.
Minisitiri Habineza ati "Narababwiye nti ‘umukozi uzumva ko kuwa Gatanu hageze agashima Imana ati ‘ngiye kuruhuka’, uwo azegure. Niko bimeze. Mubwire abo mwashakanye muti ‘sorry tuzajya tutabonana kenshi’ cyangwa muzajye mujyana mu kazi."
Abakozi bose ba Minisiteri bifitemo ubunebwe cyangwa bumva ko akazi gakorerwa mu biro gusa isaha yo gutaha yagera bakarwanira gusohoka, abo yababwiye ko nta mwanya bafite mu buyobozi gusa uwo kazananira azasabe gusererwa gahabwe ababishoboye.
Minisitiri Habineza ati "Nibyo nababwiraga n’ubushize, mbere y’uko ngenda uzagenda mbere yanjye. Kabisa ! Niba wumva ko waje gukorera Minisiteri y’Umuco na Siporo, ndakwinginze….amasaha 25 kuri 24, uryame utekereza akazi, ukarote nujya no gusenga usengere ako kazi. Niwumva unaniwe, uzaze nkwandikire ugende akazi gakore abagashoboye."



















TANGA IGITEKEREZO