Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka arasaba urubyiruko kugira intwaro y’ubunyarwanda nk’umutungo ukomeye w’igihugu.
Minisitiri Kaboneka yabigarutseho ubwo yahaga ikiganiro urubyiruko rwasozaga itorero ry’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha ryari rihuje abasore n’inkumi bagera kuri 314 bari bamaze iminsi igera ku 10 bitoreza mu Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye mu karere ka Musanze.
Minisitiri Kaboneka akaba yeretse urubyiruko ko kugira ngo u Rwanda rugere aho rugeze ubu, hari abarwitangiye akaba ariyo mpamvu narwo rugomba gutanga umusanzu warwo mu gukomeza kubungabunga ibyagezweho.
Yavuze ko ubunyarwanda ari intwaro ikomeye ushakira amahoro u Rwanda wese agomba gushyigikira kuko abakoresheje iturufu y’amoko byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agaruka ku rugendo rutoroshye rw’abaharaniye ko u Rwanda rumera uko ruri uyu munsi, Minisitiri Kaboneka yasabye urwo rubyiruko rw’abakorerabushake gutera ikirenge mu cya bakuru babo batangije urugamba abenshi muribo ari bato.
Yababajije ati “Ese turahitamo iki? Turahitamo gukomeza urugamba rwo kuba abanyarwanda cyangwa sibyo muhitamo?”. Aha akaba ariho yaboneyeho kubasaba kurangwa n’indangagaciro yo kugira intwaro y’ubunyarwanda.
IGP Emmanuel Gasana yibukije uru rubyiruko ko rugomba kubyaza amahirwe ubumenyi bahawe bakumira ibyaha bitaraba kandi batangira amakuru ku gihe ku byaha bimwe na bimwe bihangayikishije umuryango nyarwanda birimo icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.
Mutangana Jean Bosco umwe mu bitabiriye iri torero yatangarije IGIHE ko nyuma y’aya masomo bahawe nabo bagiye gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu bakumira ibyaha.
























TANGA IGITEKEREZO