Hari mu nama yamuhuzaga n’Abanyamabanga Nshingabikorwa b’Imirenge yose igize Igihugu, ubwo basobanuriraga Minisitiri ibibazo bahura na byo mu mikorere yabo ya buri munsi, na we abagaragariza amwe mu makosa badakwiye gukora cyangwa se ngo bahishire inzego zibakuriye ziyakora.
Minisitiri Kaboneka ati ”Twaganiriye tubereka amakosa barayemera. Turizera ko ubwo bayemera abayafite bagiye kwikosora kandi twemeranyije ko abo azagaragaraho bazabihanirwa.“
Aba bayobozi bibukijwe kandi ko abaturage bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa uhereye mu itegurwa ryabyo nk’imihigo n’ibindi.
Aba banyamabanga barizeza abaturage ko impanuro bahawe bagiye kuzishyira mu bikorwa ku buryo n’impinduka zizagaragara mu mitangire ya serivisi ndetse no mu myitwarire.
Aganira na RBA, Umunyamabanga Nshingabikorwa wo mu Murenge wa Ruganda mu Karere ka Karongi, Niyonsaba Cyriaque yavuze ko bari basanzwe bakora neza ibyo basabwa ariko ko bagiye kongeramo imbaraga bakagaragaza impinduka kandi ibyo abaturage bakorerwa na bo bazajya babigiramo uruhare.
Ibyagaragajwe nk’ibitagenda, harimo ishyirwamubikorwa rya gahunda zo gufasha abatishoboye, aho usanga inkunga zibagenerwa zikubirwa na bamwe mu bayobozi aho kuzibashyikiriza abaturage.
Iyi nama yamaze iminsi ibiri, yari igamije kugaragariza abayobozi uburyo bunoze bwo kuyobora abaturage bagize uruhare mu iterambere rirambye.



















TANGA IGITEKEREZO