00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Kaboneka aributsa ba gitifu b’imirenge ko nta mugabo umwe

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 17 October 2015 saa 08:48
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yanenze bikomeye abayobozi b’imirenge bigwizaho inshingano imikoranire y’inzego z’ibanze ikazamba bikamera nkuko byari bimeze bakiri umwe.

Minisitiri Kaboneka yanenze abakuru b’Imirenge ubwo yari mu karere ka Bugesera mu cyumweru gishize ahari hateraniye abayobozi mu nzego zitandukanye n’abikorera bo mu karere ka Bugesera mu gusuzuma aho imihigo igeze.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko hari imihigo itaba ikeneye amafaranga ariko kubera imikoranire,imyumvire n’ubufatanye bugererwa ku mashyi imihigo ikadindira.

Mu ijambo rye yavuze ko inzego zubatse kuburyo zakora neza gusa ikibura ari imikoranire.

Yagize ati “Kandi izo nzego zirahari,abaziyoboye barahari,abaturage barahari igikenewe ni ukwegera abaturage,kuganiriza abaturage,kubana nabo no kubereka ibyiza by’iyo mihigo nicyo ishobora kugeza ku baturage”

Kaboneka avuga ko mu miyoborere y’u Rwanda usanga rufite inzego zigera ku baturage ariko wasesengura ukabona icyuho gikomeye kuva ku murenge kugera ku mudugudu,

Yagize ati “Haracyari “Gap”,haracyari “Icyuho” birasaba yuko icyo cyuho dushaka uko tukiziba[…] uhagurutse wese aravuga ati “Nzakora” bisa naho ikipe bakorana itabaho..nta kantu karimo ko kuvuga ngo “tugiye gukora ” nyamara mu miyoborere y’iki gihugu igishyizwe imbere ari ubufatanye”

Avuga ko imirenge myinshi ifite abakozi basaga icumi ariko abenshi bakaba ari abigira mu biro ukwezi kwashira bagahembwa.

Ati “Abakozi barahari ku murenge hari abakora n’abadakora,barazinduka bakajya mu biro,icyumweru kigashira ukwezi kugashira bagahembwa kandi Leta ijya gushyiraho iyo myanya kwari ukuvuga ngo abantu bagabane imirimo”

Avuga ko ikibihamya ari uko umusaruro wa bamwe utigeze uzamurwa nuko bahawe ikipe ibafasha ahubwo bamwe basubiye inyuma ugereranyije naho bari agikora ari umwe.

Kaboneka avuga ko ba “Gitifu” b’imirenge bakwiye kugenzura bakareba niba abakozi bakoresha bakora inshingano zabo neza .Akarere nako kakagenzura niba imirenge n’utugali bikora.

Asoza avuga ko izi nzego zicaranye zose zikumvikama hataba hakiri ibibazo nk’iby’isuku,ibya Mituweli n’ibindi bidasaba amafaranga menshi.

Avuga ko abayobozi bakwiye kurushaho kwegera abaturage bagafatanya kugirango ibintu bimwe na bimwe bishobore gukemuka.

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages