Yabivugiye mu Karere ka Huye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo, barebera hamwe iterambere ry’iyo Ntara, ku wa 15 Kamena 2018.
Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Nsengiyumva Fulgence; Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose n’abandi.
Kaboneka yagarutse ku bibazo bikigaragara mu Ntara y’Amajyepfo bikandindiza imikorere n’iterambere, birimo kuba hari abayobozi ku nzego z’ibanze bataba aho bakorera, ikibazo yavuze ko yari agarutseho ku nshuro ya kabiri ari muri iyo ntara.
Yashimangiye ko abayobozi bizagaragara ko bataba mu ifasi yabo bigatuma bagera ku kazi saa yine, saa cyenda bakaba bataye Akarere, Umurenge cyangwa Akagari, ko uzabifatuirwamo azabihanirwa.
Yakomeje agira ati “Ibi ndashaka kubisobanura neza, mubihagarike. Hari ubwo mugenda mukumva ko muri abasitari mushobora kubikora ntihagire umunyekana ariko nagira ngo mbabwire ngo turabizi kandi turi kubikurikirana, ntabwo tuzabyihanganira”.
Ubuyobozi si ubucancuro
Minisitiri Kaboneka yibukije abayobozi ku nzego z’ibanze ko ubuyobozi atari ubucancuro cyangwa ubupagasi ku buryo umuntu akorera ku masaha, yarangira akigendera.
Yakomeje agira ati “Amabwiriza arahari kandi arasobanutse, mu mabwiriza ya mbere mubona ni uko mugomba kubana n’abo mushinzwe kuyobora. Ubuyobozi si ubucancuro, ubuyobozi si ubupagasi ngo uje gupagasa amasaha nashira wigendere. Ntabwo ubuyobozi ari ubukerarugendo, birahagije, bigomba guhagarara”.
Yabibukije ko umuyobozi mwiza agomba kuba hafi y’abo ayobora, akabana na bo akamenya uko biriwe n’uko baraye ndetse n’umuturage umushaka akaba ashobora kumubona isaha iyo ari yo yose.
Mu minsi ishize nibwo humvikanye cyane abayobozi bagiye begura cyangwa bakeguzwa kubera amakosa, ndetse Minisitiri Kaboneka akaba yarashimangiye ko igihe cyose umuyobozi adakora neza agomba kubibazwa.



















TANGA IGITEKEREZO