Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, ubwo yari muri Sena ku wa Gatatu tariki ya 7 Kamena 2017 hamwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, bahamagawe ngo bagaragaze ingamba mu kurwanya ihohoterwa mu miryango.
Nk’uko inkuru ya KTPress ibivuga, 27% by’impfu z’abashakanye ziterwa n’umujinya, 15.1% zigaterwa n’ubusinzi naho 5.1% zigaterwa n’ibiyobyabwenge.
Minisitiri Kaboneka yavuze ko amakimbirane ashingiye ku butaka, ukumva nabi ihame ry’uburinganire, kubana kw’abatarasezeranye, kutaganira kw’abashakanye, umujinya ukabije, gucana inyuma n’ubuharike, ubukene n’ibindi ari bimwe mu byenyegeza ihohoterwa mu miryango.
Hari kandi imyemerere itandukanye mu banyamadini nk’aho hari abatemera ibyo kuringaniza urubyaro ngo rujyane n’ubushobozi bwabo.
Yagize ati “Umujinya ukabije uza ku mwanya wa mbere mu bituma abashakanye bicana, umuntu akumva ko igisubizo cy’ikibazo afite ari ugukubita, gukomeretsa, ari ukwica. Hari abagore bake bumva ko uburinganire ari ukwigaranzura…”
Yakomeje agira ati “Ntibyumvikana ukuntu ihohotera rishingiye ku gitsina rimaze kuba akamenyero mu miryango y’abakire n’abize kimwe no mu y’abakene.”
Sena yasabye guverinoma gufata ingamba zifatika mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ryagiye rifata indi ntera kuva mu myaka itanu ishize.
Muri raporo yashyizwe ahagaragara na komisiyo ya sena ishinzwe uburenganzira bwa muntu bigaragara ko amakimbirane mu nzego zitandukanye akurura impfu zo mu miryango ari kwiyongera cyane.
Urugero rutangwa ni uko mu 2010 abantu bagera kuri 400 bahohotewe , bakaza kugabanuka mu mwaka wakurikiyeho ariko mu 2014 bakiyongera kugera kuri 450.
Iyi mibare kandi isa n’iyikubye kabiri igera ku 1000 mu 2015 aho muri aba, abagera kuri 950 bapfuye naho abandi 38 bakarusimbuka.
Minisitiri Kaboneka na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari bari bahamagajwe na sena ngo basobanure iby’ubwiyongere bw’ihohoterwa mu miryango n’icyakorwa mu rwego rwo kurirandura.
Minisitiri Nyirasafari yavuze ko mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hitawe ku kuvugurura amategeko agenga umuryango ubu hakaba hashyirwa imbaraga mu bukangurambaga binyuze muri gahunda zirimo umugoroba w’ababyeyi, ijisho ry’umuturanyi n’izindi.
Minisitiri Kaboneka yasabye inzego z’umutekano kuba maso zigakurikirana niba abantu bose bagira uruhare mu byaha by’ihohotera bagezwa imbere y’ubutabera.
Abasenateri bagaragaje kutanyurwa n’ibisubizo by’aba baminisitiri basabwa gutanga ibisobanuro birambuye n’uburyo amakimbirane mu miryango yarandurwa.
Perezida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri sena, Senateri Niyongana Gallican, yagize ati “Ayo ni amagambo, dukeneye umuyoboro ufatika w’ibizakorwa, abazabikora n’igihe bizakorerwa.”
Hagati aho aba baminisitiri bavuze ko ingamba zafashwe zidashobora guhita zitanga umusaruro mu gihe gito.



















TANGA IGITEKEREZO