00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Kaboneka yahumurije abaturage b’i Rusizi ahagabwe igitero cyahitanye umuntu umwe

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 21 June 2017 saa 01:29
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yahumurije abaturage bo mu Kagari ka Ryankana mu Murenge wa Bugarama aharaye hagabwe igitero abizeza ko umutekano wabo ucunzwe neza kandi ko hari gukorwa iperereza ngo ababigizemo uruhare bafatwe.

Mu Kagari ka Ryankana mu Murenge wa Bugarama, ni ho haraye hagabwe igitero aho abantu bitwaje intwaro bateye mu gasanteri barasa amasasu ku bantu bari mu kabari hanyuma babateramo gerenade zigera kuri ebyiri hapfa umuntu umwe abandi umunani barakomereka.

Ubwo yagiranaga inama n’abaturage batuye muri aka kagari kuri uyu wa 21 Kamena, Minisitiri Kaboneka yavuze ko ari umwanzi waciye mu rihumye inzego zishinzwe umutekano ariko ko nta gikuba cyacitse ku buryo byatuma bagira ubwoba.

Yagize ati “Nta byacitse ihari, umwanzi yaduciye mu rihumye, akora biriya bikorwa ariko nk’uko twabivuze tugiye gufatanya n’abaturage mu gucunga umutekano, turizera ko nta kindi kizongera kuba. Ariko mbwire abaturage b’aka n’akarere batuze batekane, inzego z’umutekano zirimo zirakora inshingano zazo.”

Minisitiri Kaboneka yavuze ko nubwo iperereza rikomeje, abakoze ibi ari abatifuriza u Rwanda ibyiza kandi yizeye ko bazafatwa.

Yagize ati” Bamwe barafatwa n’aba ngaba twizeye ko bazafatwa. Ni ba bantu batifuriza u Rwanda amahoro, abo barahari twabanye na bo, twagiye tubahashya turabatsinda, ntacyo bazageraho ni uguhanyaza."

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana na we yafashe mu mugongo imiryango y’abahuye n’isanganya asaba abaturage bose gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu bikorwa byo kurwanya abashaka guhungabanya iterambere bagezeho.

Minisitiri Kaboneka yasabye abaturage gukomeza imirimo yabo batekanye kuko inzego zishinzwe umutekano ziri maso
Abaturage basabwe ubufatanye n'inzego zishinzwe umutekano

Kanda hano usome inkuru bifitanye isano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages