Mu rwego rwo guteza imbere ibice byose by’igihugu, Leta yagennye imijyi itandatu yunganira uwa Kigali ko igomba gutezwa imbere, bigateza imbere utwo duce kandi bikagabanya umubare w’abantu benshi bifuza kuza gushaka ubuzima muri Kigali.
Imijyi yagenwe irimo Rusizi, Nyagatare, Muhanga, Huye, Musanze na Rubavu.
Ubwo yasuraga abacuruzi bakorera mu Mujyi wa Rusizi kuri uyu wa Kabiri mu ruzinduko rw’iminsi ine ari kugirira mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke, Minisitiri Kaboneka, yavuze ko hari byinshi byiza byagezweho ariko yemeza ko mu kurwanya umwanda bakiri inyuma cyane.
Kaboneka yavuze ko adashobora gusigiriza ngo agende atavuze icyo kibazo kandi yakibonye.
Ati “Mu mujyi itandatu ya mbere muri iki gihugu muracyari inyuma ku kintu cy’umwanda, tugiye mu mwanda murafata umwanya wa mbere rwose. Nagira ngo mbivuge, Abanyarusizi muracyafite umwanda. Ntabwo naza aha ngo ngende nsigirize ntababwiye ukuri. Turabakangurira kwitabira isuku ".
Bamwe mu bacuruzi bemeye koko umwanda uhari ariko bavuga ko akenshi uterwa no kuba nta mihanda ihari ya kaburimbo kuko ubutaka bwaho ari bubi.
Mudaheranwa Casimir yagize ati ‘Ntabwo mubeshye ariko hari ikibazo cy’imiterere y’ubutaka. Iyo murebye imiterere y’ubutaka bwacu na hariya mwaduhayeho ingero hano twebwe dutuye ahantu hari igitaka kibi cyane. Turabashimira kuri iyi mihanda muri kuduha, igihe izaba yuzuye isuku izarushaho.”
Si ubwa mbere Akarere ka Rusizi gatungwa urutoki mu kugira umwanda kuko n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi yabigarutseho mu mwaka wa 2015 ubwo yaganiraga n’abamotari bo muri aka karere.



















TANGA IGITEKEREZO