00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Kaboneka yasabwe kwita kuri serivisi zihabwa abaturage mu nzego z’ibanze

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 1 August 2014 saa 09:43
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iracyugarijwe n’ibibazo byibasiye inzego z’ibanze cyane cyane mu mitangire ya serivisi zihabwa abaturage. James Musoni wari umaze imyaka itanu ayobora iyi minisiteri ntiyashoboye kubikemura burundu ahubwo asigiye akazi gakomeye Francis Kaboneka bahererekanije ububasha bwo kuyobora iyi minisiteri.
Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri James Musoni uvuye muri iyi minisiteri ajya kuyobora iy’ibikorwa remezo na Minisitiri w’Ubutegetsi (…)

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iracyugarijwe n’ibibazo byibasiye inzego z’ibanze cyane cyane mu mitangire ya serivisi zihabwa abaturage. James Musoni wari umaze imyaka itanu ayobora iyi minisiteri ntiyashoboye kubikemura burundu ahubwo asigiye akazi gakomeye Francis Kaboneka bahererekanije ububasha bwo kuyobora iyi minisiteri.

Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri James Musoni uvuye muri iyi minisiteri ajya kuyobora iy’ibikorwa remezo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mushya, Francis Kaboneka, Musoni yaburiye uwo asigiye uruharo kuri zimwe muri gahunda agomba gukemura mu maguru mashya.

James Musoni yabwiye mugenzi we ko inzego z’ibanze zo hasi zigitanga serivisi mbi ku baturage ku buryo benshi bagihera mu gihirahiro bitewe n’ababayobora, amugira inama yo gushyira icyo kibazo ku mwanya wa mbere w’imirimo ye muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

Minisitiri Kaboneka na Musoni bashyira umukono ku nyandiko

Musoni yanasobanuriye Kaboneka ko hakiri imyanzuro myinshi yagenewe kuzamura imibereho y’abaturage igihera muri za minisiteri ntigere ku baturage neza kandi ari bo yagenewe.

Ati ”Hari ibikorwa byinshi by’izindi minisiteri bitinjira neza mu baturage bo hasi hakenewe ko ubuyobozi bwegerezwa abaturage kurushaho hagendewe ku mikoranire ihamye y’inzego zo hejuru n’inzego z’ibanze.”

Minisitiri James Musoni yakanguriye abo asize muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ubayoboye Francis Kaboneka kwitondera neza imihindagurikire y’ibyiciro by’ubudehe ku buryo bitazongera guteza ikibazo mu baturage.

Francis Kaboneka we yizeje Minisitiri Musoni asimbuye ko azashyira umuhate mu mirimo mishya atangiye muri MINALOC ku bufatanye n’abakozi b’inararibonye ahasanze.

Kaboneka uvuye mu Nteko Ishinga Amategeko ni bwo bwa mbere agiye kuyobora Minisiteri, yasabwe na mugenzi we James Musoni wari uyimazemo igihe gushyira umuhate mu mirimo atangiye, dore ko iyi minisiteri igifite ibibazo byinshi byo gukemura mu miyoborere y’u Rwanda.

James Musoni yayoboye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri y’Ubucuruzi Inganda, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’amahoro. Kuri ubu yahawe kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa remezo.

Hejuru ku ifoto: Minisitiri Francis na Musoni


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages