00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Kaboneka yasabye ko kugoragoza abayobozi bahora mu makosa bihagarara

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 June 2018 saa 09:27
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko hari ikibazo kimaze kugaragara aho umuyobozi akora amakosa aho guhanwa cyangwa gukurwa muri uwo mwanya akimurwa akajya ahandi, asaba ko bihagaraga.

Yabivuze ku wa Gatanu tariki ya 15 Kamena 2018, ubwo yari mu Karere ka Huye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo barebera hamwe ishusho y’intara mu iterambere.

Muri iyo nama hagaragajwe ko hari abayobozi bakora amakosa aho guhanwa cyangwa gukurwa ku mwanya, bakimurirwa ahandi bagakomeza gukosa ugasanga naho bahasubije inyuma mu iterambere n’imiyoborere.

Hagaragajwe ikibazo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe, Niyonsaba Anaclet, wimuwe mu mirenge igera uri ine kubera amakosa ariko ntiyikosora.

Icyo kibazo cyagarutsweho ubwo Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe yari avuze ko uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa aherutse gusuzugura abasirikare bari baje mu bikorwa by’Ingabo z’Igihugu biteza imbere imibereho myiza y’abaturage (RDF Citizen Outreach Programme) anababwira nabi.

Minisitiri Kaboneka yabajije abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe impamvu batamuhagarika, bavuga ko bamaze kumwimura inshuro zigera kuri enye bamuvana mu murenge bamujyana mu wundi ariko agakomeza gukora amakosa.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Kabayiza Lambert, yavuze ko Niyonsaba Anaclet yari asanzwe afite amakosa ku buryo byari biteganyijwe ko no mu cyumweru gitaha azigwaho agafatirwa imyanzuro.

Kabayiza ati “Uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa ari mu kazi kuva mu 2006, amaze kwimurwa mu mirenge ine twamwimuraga mu buryo bwo kugoragoza”.

Minisitiri Kaboneka yabajije impamvu bakomeza kumugoragoza kandi bazi ko ari umunyamakosa.

Ati “Umuntu muramuzi, ni ukuvuga ngo ararwaye agiye gutera indwara ahandi mukimura ngo ni ukugoragoza? Ubwo se twaba tujya hehe? Muzi ko umuntu yananiranye, umuturage arahagwa ibikorwa birahagwa, ubu muragoragoza kangahe”.

Mu bindi bibazo byagaragajwe harimo icy’umuganga w’indwara z’amatungo ugurisha imiti aborozi kandi bakagombye kuyihabwa ku buntu.

Minisitiri Kaboneka yabajije impamvu nawe atahawe ibihano kandi abayobozi bari babizi ko abikora. Yahise asaba Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB) kumukurikirana.

Mu ijambo rye, Minisitiri Kaboneka yasabye ko ibyo kugoragoza abayobozi bahora mu makosa bihagarara.

Ati “Urwaza udashaka kurwazwa kubera iki? Urarwaza umuntu ubangamira gahunda z’abanyarwanda, za Leta kubera iki? Niba adafite ubushobozi mufashe abubone, niba akoze ikosa rimwe mugire inama umwihanangirize, ariko se umuntu buri gihe buri gihe ukimura ukajyana aha na hariya. Ndangira ngo mbivuge mbisubiremo ntabwo kwimura umuntu umujyana ahandi kubera ko yakoze amakosa ari igihano cyangwa igisubizo cy’ikibazo”.

Minisitiri Kaboneka yavuze kandi ko hari abandi bayobozi azi badafite imikorere myiza abasaba kwisubiraho hakiri kare batarafatirwa ibyemezo.

Iyo nama nyunguranabitekerezo ihuza abayobozi basuzuma ishusho y’intara mu iterambere iba rimwe mu mwaka aho harebwa ibyakozwe n’ibitaragenze neza hagafatwa ingamba zo kwikosora no kongera imbaraga mu mikorere.

Bamwe mu bitabiriye inama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo barebera hamwe ishusho yayo mu iterambere
Prof. Shyaka Anastase uyobora RGB na Guverineri Mureshyankwano Marie Rose uyobora Intara y'Amajyepfo ni bamwe mu bari bitabiriye iyi nama
Minisitiri Kaboneka yasabye ko kugoragoza abayobozi bahora mu makosa bihagaraga
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, asobanura uko bamaze gupfusha inka 27 mu byumweru bitatu bitewe n'uburangare hamwe n'amanyanga ya Veterineri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .