Iyi nteko yabaye ku itariki ya 3 Ukuboza yitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho y’Abaturage, Francis Kaboneka n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi muri Polisi y’u Rwanda.
Minisitiri Kaboneka yashimiye Polisi y’u Rwanda ku ruhare igira ku mutekano w’abaturage no kurwanya ibyaha no kuba yateguye iyi nama kandi ashima uru rubyiruko ku ruhare rwagize mu gihe cy’amatora aho yagize ati “Mwe mwagize uruhare mu migendekere myiza y’amatora mu gihe ahandi urubyiruko ruba ruri mi bikorwa bibi”.
Minisitiri Kaboneka yakomeje agira ati “Ibyo mumaze kugeraho ni byinshi kandi turabishima, ubu murasabwa gukomeza gushyira hamwe, mukongera ubushake mu gukumira ibyaha kuko icyerekezo cyo muragifite kandi ahari ubushake n’ubushobozi buraboneka.”
Yavuze ko ‘nk’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, hari byinshi mumaze gukora ariko na none ibyo twifuza ko mukora biracyari byinshi; ibibazo twagize mu Rwanda byagizwemo uruhare n’urubyiruko ruyobowe nabi, ababihagaritse nabo ni urubyiruko ari nabo mukwiriye kwigana kuko muyobowe neza.”
Minisitiri Kaboneka yabwiye urubyiruko ko ibibazo ruhura nabyo, bidakwiye kuba impamvu yo gucika intege kuko rufite abo rwitabaza.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Dan Munyuza, yashimiye uru rubyiruko ko ruharanira icyateza imbere umutekano w’igihugu harimo gukumira no kurwanya ibyaha, gutangira amakuru ku gihe, gufatanya n’izindi nzego mu kuzamura imibereho y’abaturage no gushyigikira gahunda za Leta harimo umuganda, isuku n’isukura, kwita ku bidukikije n’ibindi.
DIGP Munyuza yagize ati “Turabasaba kongera uruhare rwanyu mu gukumira ibyaha kandi turabasaba kungurana ibitekerezo ku ngamba zo kubikumira n’uko zashyirwa mu bikorwa; mutabihanyeho amakuru n’urwego rwanyu ntacyo rwageraho.”
Yasabye uru rubyiruko ubufatanye na Polisi mu kurwanya by’umwihariko ibyaha birimo ruswa n’akarengane, icuruzwa ry’abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kunyereza umutungo , ubugambanyi ku gihugu, kurwanya ubuzererezi no kwangiza ibidukikije.
Ati “Turabasaba gufatanya na Polisi y’u Rwanda kubirwanya kandi mugashyira imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko n’ibindi byaha bikorwa usanga bifite inkomoko ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”
DIGP Munyuza yababwiye ko bakwiye kwagura ibikorwa byabo bikagera ku rwego rw’umudugudu kandi ko Polisi y’u Rwanda izafatanya nabo muri gahunda zabo kandi avuga ko abaye abashimiye uruhare yizeye ko bazakomeza kugira mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Umunyamabanga mukuru w’iryo huriro ry’urubyiruko RYVCP, Bayisenge Twahirwa, yashimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego ku bufatanye ndetse n’ubufasha badahwema guha uru rubyiruko.
Yakomoje kandi kuri gahunda y’umuganda batangije ku rwego rw’igihugu, ukazajya ukorwa kuri buri cyumweru cya kabiri cya buri kwezi.
Ati “Uretse ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha, twongeraho gushimangira gahunda za Leta cyane cyane iz’imibereho myiza y’abaturage, isuku n’isukura, ubwisungane mu kwivuza, kubakira abatishoboye.”
Iri huriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ryagiyeho mu 2013, ritangijwe na bamwe mu bigaga mu mashuri makuru na kaminuza, rukaba rumaze kugera ku 223,863 mu gihugu hose.



















TANGA IGITEKEREZO