Ibi Minisitiri Mbabazi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’Abanyarwanda ruri hirya no hino ku Isi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Muri iki kiganiro cyabaye ku munsi Isi yizihizaho umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, Minisitiri Mbabazi yashimye umusanzu urubyiruko rwakomeje kugaragaza mu gufasha igihugu kwigobotora icyorezo cya Covid-19.
Mu rubyiruko rwashimwe na Minisitiri harimo n’abahanzi bakomeje gutanga umusanzu wo gususurutsa abantu hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ashimira aba bahanzi Minisitiri Mbabazi yagize ati “ Twabonye imyidagaduro ikorewe kuri internet, abahanzi bifashisha ikoranabuhanga mu gususurutsa ababakurikiye, bakabasusurutsa bakabereka ibihangano byabo.”
Minisitiri Mbabazi yakomeje anenga abahanzi bashyize hanze ibihangano binyuranya n’umuco anasaba urubyiruko rundi kutabyijandikamo.
Yagize ati “Ariko tunasaba ko urubyiruko rwose kutishora mu bihangano bijyanye no gutatira umuco wacu, ibihangano bitajyanye n’indangagaciro zacu n’ubwo twabonye ababikoresha neza ariko hari n’abandi twabonye babikoresha nabi mu izina ryo gushakisha ababakurikira benshi bagakora ibindi biteye isoni udakwiye no kuba wakwitaho cyangwa ngo ube wabitaho umwanya.”
Ibi Mbabazi abivuze mu gihe mu Rwanda hakomeje gusohoka umubare munini w’indirimbo abenshi bemeza ko zikubiyemo ubutumwa bw’ubusambanyi.
Uretse ibihangano urubyiruko kandi rumaze iminsi rushinjwa gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranya n’umuco nyarwanda ndetse n’amategeko y’igihugu, dore ko hari n’abakobwa bane baherutse gutabwa muri yombi bazira gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’urukozasoni.
Muri iki kiganiro Minisitri Mbabazi yasabye urubyiruko kuva mu birurangaza no kwitinya ahubwo rugahaguruka rukiyemeza gukomeza gutanga umusanzu warwo mu kubaka igihugu dore ko arirwo rugize umubare munini w’abaturage bacyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!