Yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 21 Ugushyingo 2019, mu muhango wo gutanga Impamyabumenyi ku banyeshuri 200 barangije amasomo y’amezi atandatu mu byiciro bitandukanye mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Muri uyu muhango kandi hahembwe imishinga 10 yahize iyindi mu marushanwa yari yakozwe mu bihe bitandukanye, aho buri umwe wahawe miliyoni 3Frw.
Urubyiruko rwasoje amasomo y’igihe gito rwaturutse mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyi ngiro arimo IPRC ya Kigali, Ngoma, Huye na Gishari.
Ni ku nshuro ya kabiri abanyeshuri barangije amasomo y’igihe gito muri gahunda ya KCB ya ‘Igire’ bahabwa impamyabumenyi.
Mu gihe bamara bigishwa bahabwa ubumenyi bujyanye no gukoresha ikoranabuhanga, ubukanishi, gusudira, guteka no gukora amakaro ku bufatanye na DOT Rwanda.
Minisitiri Mbabazi Rosemary yasabye urubyiruko rusoje amasomo gushyira umutima ku byo rukora, anarwibutsa ko u Rwanda ari urwabo ntawe barusiganira.
Yagize ati “Icya mbere na mbere ni ugukotana ni byo mugiye gukora, turasaba ko mushyira umutima ku byo mukora atari uko mwahembwe ahubwo n’abatabonye ibihembo mufite ibikorwa bifatika mushobora gushyira mu bikorwa. Igihugu ni icyanyu nta we mugisiganira, n’ibyo mukora ni ibyanyu ntawe mubisiganya.’’
Yanasabye abasoje amasomo gushyira imbaraga mu byo bagiye gukora no kwerekana akarusho ngo batazatenguha abashyize imbaraga mu kubafasha gushyiramo amafaranga n’igihugu cyagize uruhare mu gushaka abafatanyabikorwa.
Umuyobozi wa KCB mu Rwanda, George Odhiambo, yavuze ko hari ibindi bikorwa bashoboraga gushyiramo amafaranga ariko bahisemo gufasha urubyiruko kuko bazi ko narwo ruzaremera abandi imirimo.
Ati “Turabizi ko hari ahandi hantu twashora amafaranga nko mu kubungabunga ibidukikije, gutera ibiti cyangwa ikinamico abantu bakishima, ariko intego yacu ni ugukomeza urubyiruko kuko iyo urushyigikiye uba ushyigikiye sosiyete yose. Aba banyeshuri bungutse ubumenyi, bazakorera amafaranga na bo batange akazi ku bandi.”
Uwamahoro Amida uri mu bahawe miliyoni 3 Frw nyuma y’uko umushinga afatanyije na bagenzi be w’ubukorikori uri mu yatsinze, avuga ko amafaranga bahawe azabafasha kubona aho bakorera habo bwite.
Yagize ati “Ibibazo byari byinshi kuko nta mafaranga twari dufite, twakoraga inkweto tukajya gushaka abantu bafite imashini kugira ngo badufashe turebe ko yarangira. Ubu aya mafaranga agiye kudufasha kujya dukora inkweto ikava mu ruganda rwacu yuzuye neza no kubona aho dukorera hacu bwite.”
Mu banyeshuri 200 basoje amasomo yabo harimo abakobwa batatu bakurikiranye amasomo y’ubukanishi n’undi umwe wize ibijyanye no gusudira.

























Ibitekerezo 0