00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mbabazi yifatanije n’urubyiruko mu guhangana n’ingaruka z’ibiza

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 23 June 2018 saa 03:35
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yifatanyije n’urwo mu Karere ka Rulindo, mu muganda udasanzwe wibanze ku guhangana n’ingaruka z’ibiza, runahabwa impanuro z’uko rwakwirinda ibibazo birwugarije birimo inda zitateganyijwe, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubushomeri n’ibindi.

Umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu, urubyiruko rwubakira abasenyewe n’ibiza babiri, rubumba amatafari 2000, runakora umuhanda wa kilometero, byose hamwe byahawe agaciro ka miliyoni zisaga eshatu mu mafaranga y’u Rwanda.

Uzamushaka Alliette, wubakiwe inzu, yashimiye abagize uruhare muri icyo gikorwa, avuga ko bamukijije agahinda yari amaranye iminsi, yatewe n’ibiza byamusize atagira aho akinga umusaya.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye umuganda witwa Habimana Olivier, yasabye bagenzi be gukura amaboko mu mufuka, bakubaka igihugu, ashimangira ko bihera mu bikorwa nk’ibi byo gufasha abababaye.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko uwo muganda wakozwe hirya no hino mu gihugu, wibanda cyane ku kubakira abagizweho ingaruka n’ibiza.

Ati "Uri gukorwa hirya bo hino mu gihugu cyane cyane twubakira abagizweho ingaruka n’ibiza, ku rwego rw’igihugu tukaba tubikoze hano ariko turi bukoreshe uyu mwanya kugira ngo dukore ubukangurambaga mu rubyiruko, bujyanye n’imyitwarire yabo, ukwihangira umurimo no kumva ko igihugu ari icyabo, ntawuzakibubakira."

Yavuze ko uzakomeza ukibanda ku bibazo byatejwe n’ibiza nko gukora imihanda, amateme n’ibindi anarwibutsa ko u Rwanda rwitegura amatora y’abadepite bityo urubyiruko rugomba kuyagiramo uruhare binyuze mu gutora, gutoresha no kwiyamamaza.

Yakomeje agira ati "Si inda zidategenyijwe zonyine ariko n’ibiyobyabwenge n’indi myitwarire muri rusange yashyira ubuzima bwabo mu kaga. Iyo uhuye n’urubyuruko ubabwira byose wifuzaga kugira ngo batware ubumenyi bukomatanyije [...] urubyiruko ndarusaba kudashukwa n’utuntu doto twica ejo hazaza. Tubagira inama ko bashyira imbere inyungu zabo zo kwiga n’urundi rubyiruko rukora, ubwo akazi karwo ni ugukora."

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko Akarere ka Rulindo kari mu twagizweho ingaruka n’ibiza, zirimo impfu z’abasaga 19, kwangiza ibikorwa remezo nk’inzu, imihanda n’ibindi.

Yunzemo ati "Umuganda w’urubyiruko tuwufata nko gutoza abakiri bato gufata inshingano kuko iyo abana nk’aba baje kubaka inzu nk’iyi, mu mutwe wabo bazaguma bafite gufasha abagize ibyago ariko noneho no gufasha abatishoboye."

Imibare ya Ministeri Ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza mu Rwanda, (Midimar), yo guhera muri Mutarama kugeza ku wa 30 Mata 2018, igaragaza ko mu gihugu hose abantu basaga 120 bishwe n’ibiza, 207 barakomeretse. Inzu 4130 zarangiritse, izigera ku 1201 zisenyuka burundu, amatungo 705 arapfa n’ibiraro 33 birasenyuka.

Abakozi ba Minisiteri y'Urubyiruko hamwe n'ab'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko nabo bari bitabiriye uyu muganda
Guverineri Gatabazi JMV aha impanuro urubyiruko rwari rwitabiriye uyu muganda
Umuyobozi wa One UN, Fode Ndiaye, nawe yari yitabiriye uyu muganda
Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri ni rwo rwari rwitabiriye iki gikorwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages