Izina Mwiseneza Josiane rikomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga kuva ku wa 16 Ukuboza 2018, ubwo yagendaga ibilometero bisaga 10 yitabiriye ijonjora rya Miss Rwanda i Rubavu.
Abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ko bamushyigikiye kugeza n’ubwo yasoje itorwa ryo kuri internet arusha bagenzi be amajwi bimuhesha amahirwe yo kujya mu bakobwa 20 bitabiriye umwiherero.
Mu bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye Mwiseneza harimo na Mukabaramba washimye umushinga we.
Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yagize ati “Mwiseneza Josiane afite umushinga mwiza wo kurandura imirire mibi mu bana no kubarinda igwingira mu karere aturukamo!”
Mwiseneza Josiane afite umushinga Mwiza wo kurandura imirire mibi mu bana no kubarinda igwingira mu karere aturukamo!
— Mukabaramba Alvera (@mukabaramba) January 5, 2019
Mwiseneza ni umwari w’imibiri yombi. Yavukiye i Karongi ahitwa i Rubengera, afite uburebure bwa 1.70 n’ibiro 57. Yasoje amashuri yisumbuye mu byerekeye icungamutungo mu 2017.
Reba hano ikiganiro Mwiseneza aherutse kugirana na IGIHE
Mwiseneza ni umukobwa ushyigikiwe na benshi muri Miss Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO