Ivugururwa rya Guverinoma y’u Rwanda ryo kuwa 23 Nyakanga 2014 ryasigiye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi umuyobozi mushya, Dr. Geraldine Mukeshimana wasimbuye kuri uyu mwanya Dr. Agnes Matilda Kalibata na we wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda.
Izi mpinduka ryasigiye iyi minisiteri Umunyamabanga Uhoraho mushya Innocent Musabyimana wari Umuyobozi Wungirije ushinzwe iyamamazabuhinzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), wasimbuye Tony Roberto Nsanganira, uyu akaba yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi muri iyi minisiteri.
Kuwa Gatatu tariki ya 30 Nyakanga nibwo habaye umuhango w’ihererekanyabubasha ku bayobozi bacyuye igihe ndetse n’ababasimbuye muri iyi minisiteri.
Ubwo yamurikiraga ikigo umusimbuye, Dr. Agnes Kalibata yatangaje ko yishimira impinduka zabaye muri minisiteri yari ayoboye igihe kigera ku myaka itandatu.
Yagize ati "Ubu MINAGRI ifite ikipe yuzuye. Ari Minisitiri Mukeshimana, afite uburambe buhagije muri iyi segiteri agiyemo. Kubona ikipe igizwe na we, Tony na Musabyimana, nizera ko hari aho bigiye kuvana ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’aho bigiye kubugeza."
Nyuma y’umuhango w’ihererekanyabubasha, Minisitiri mushya w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana, yagarutse ku bufatanye n’umuhate ukwiye kuranga buri muntu wese ufite icyo agomba kugeza ku Banyarwanda. Ati "Dufatanije, tuzagera ku byo twiyemeje kugeraho. Ntabwo turi hano ku bw’amahirwe. Hari impamvu duhari. Duhari ngo dukorere igihugu, duhari kugira ngo dukorere Abanyarwanda. Ndizera ko nidushyiraho ingufu zacu n’ubwenge bwacu tuzageza Abanyarwanda ku ntera yisumbuyeho".
Yakomeje agira ati "Ibibazo ni byinshi, urugendo ruracyari rurerure, niyo mpamvu mbasaba ko dushyira hamwe ingufu zacu kugira ngo tugire aho tugera."
Uyu muhango wari witabiriwe n’abakozi batari bake muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo, wanaranzwe ahanini n’ibyishimo, bigaragaza ko bishimiye kwakira abayobozi bashya dore ko bari banasanzwe bamenyeranye na bo.



















TANGA IGITEKEREZO