Yabivuze kuri uyu wa kane tariki ya 03 Gicurasi 2018 ubwo yasuraga ishuri ryisumbuye rya Mubuga riherereye mu Karere ka Karongi muri gahunda ya Minisiteri y’Uburezi yo gusura ibigo by’amashuri harebwa ibibazo bihari kugira ngo bishakirwe ibisubizo hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.
Munyakazi Isaac yatunguwe no gusanga muri iryo shuri hari ibyasabwe gukorwa ariko bitashyizwe mu ngiro asaba ko ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwazakora igenzura nyuma ya tariki ya 15 Gicurasi 2018 na none basanga nta cyakozwe bagahana abayobozi baryo.
Ibyo iryo shuri ryari ryasabwe ni ugushyiraho icyumba cyigishirizwamo mu buryo bugezweho ‘Smart Classroom’ aho abanyeshuri bigira kuri mudasobwa (Minisiteri y’Uburezi yarazibahaye); kugura ibikoresho byiza byo mu gikoni no kumeza bakavanamo ibikoze muri pulasitiki.
Munyakazi yagize ati “Meya ubu bukangurambaga turimo niburangira ntagikozwe, muzaze mwongere murebe, abayobozi b’iri shuri mubakureho”.
Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Mubuga, Padiri Musabyimana Antoine, yavuze ko ibyo bari basabwe muri Gashyantare batanze kubyubahiriza ahubwo bari kugenda babishyira mu bikorwa ariko bahuye n’imbogamizi yo gutanga isoko ryo kugura ibikoresho.
Ati “Hari ibyo Minisitiri yatubwiye ubwo yaherukaga hano, harimo kunoza Smart Classroom ibyo biri mu nzira bikorwa kandi turizera ko bizarangira vuba.”
“Mu gikoni n’inzu abanyeshuri bariramo icyo yari yatubwiye ni amasahani ya pulasitiki n’amasafuriya, nabyo twarabitangiye kuko twahaye isoko rwiyemezamirimo kandi amasafuriya yo yamaze kuhagera. Amezi ane muvuga ko ari menshi ariko habaye ikibazo cyo gutanga isoko ntabwo tuba twemerewe gufata amafaranga ngo tujye kwihahira”.
Padiri Musabyimana Antoine yavuze ko bumvise inama bagiriwe n’ubuyobozi bwabasuye kandi bagiye kuzikurikiza ku buryo mu gihe gito ibyo basabwa gukemura biba byakemutse.
Abarimu basabwe umusanzu mu guca akavuyo mu kigo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Munyakazi Isaac, yatembereye mu ishuri ryisumbuye rya Mubuga abona bamwe mu banyeshuri batambaye uko bikwiye asaba ko bicika.
Yaganiriye n’abarimu bahigisha abasaba gutanga umusanzu mu gutoza abana ikinyabupfura kuko aribo bahura nabo kenshi.
Yagize ati “Abarimu turifuza ko mufasha ubuyobozi bw’ikigo guca akavuyo kagaragara, niba umwana aje kwiga atambaye uko bikwiye ukamugira inama. Mufatanye n’abayobozi kunoza ibitagenda neza”.
Nyuma yo gusura iryo shuri, Munyakazi Isaac, yabwiye itangazamakuru ko ubukangurambaga barimo buri kujyana no kugenzura ko ibyo bari basabye mubwabanje byakozwe. Yavuze ko aho bazasanga ntacyakozwe hazafatwa ingamba zirimo no gutanga ibihano.
Yagize ati “Aho turi gusanga bitarakozwe turi gufata ibyemezo ko bigomba gukosoka kandi vuba ku buryo muri iyi minsi 10 twiyemeje kumara muri ubu bukangurambaga, abari hirya no hino bagomba kuvayo bagasiga ibyo bibazo bikemutse. Birasaba ko hagira n’ibyemezo bifatwa aho bigaragara ko bishingiye ku buyobozi butari bwiza abo bayobozi rwose bagomba kubibazwa”.
Gahunda ngarukagihembwe ya Minisiteri y’Uburezi y’ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi, icyiciro cyayo cya kabiri cyatangiye ku wa 02 kizasozwa ku wa 15 Gicurasi 2018.
Ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyigire myiza n’indangagaciro no guhanga ibishya ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme”.



















TANGA IGITEKEREZO