Mu rugendo Minisitiri Munyeshyaka yakoreye mu Karere ka Muhanga ku mugoroba wo ku wa 24 Ugushyingo 2017 yasuye uruganda rutunganya macaroni(Pasta Rwanda) ruherereye mu Murenge wa Nyamabuye.
Yashimye uburyo urwo ruganda rutunganya ibigori n’ingano bikabyara makaroni ikorewe imbere mu gihugu mu gihe byari bizwi ko ari kimwe mu biribwa biva ibwotamasimbi.
Jean Luc Ufitese uyobora urwo ruganda, yavuze ko bafite ubushobozi bwo gutunganya umusaruro mwinshi ariko bakaba babibuzwa no kutagera ku masoko bifuza harimo n’amagari ya leta.
Munyeshyaka yashimangiye ko leta izatanga uburyo bwo kuborohereza kubona amasoko ariko itazivanga mu mitangire y’amasoko yayo kuko ishyigikiye guhatana kwa ba rwiyemezamirimo kugira ngo ufite ibyiza abe ari we utsinda, abasaba kugurisha no mu bihugu by’akarere.
Ati “ Nk’uruganda rufite intego yo guha agaciro no kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda, turifuza ko mwongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda, ibyavaga hanze bikagabanuka ni yo mpamvu mbagira inama yo gushakira amasoko imbere mu gihugu ndetse no hanze kandi mwambwiye ko hari isoko mufite mu gihugu cya Congo mushakire n’ahandi duturanye maze dusarure ifaranga iby’iwacu birabagirane”.
Ufitese avuga ko uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni eshanu ku munsi za makaroni, ariko akavuga ko kubera ikibazo cyo kutabona amasoko, batunganya gusa toni ebyiri.
Ati “Ibi biradutera impungenge kuko n’ejo hazaza twibaza niba leta ibyo idusaba kubahiriza nk’ubuziranenge yagakwiye no kubisaba abazana ibituruka hanze nka makaroni zipfunyitse mu mashashi nyamara bibaye ibikumirwa byatuma habaho kongerera agaciro ibiri ku isoko”.
Umuyobozi wungirije w’akerere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, yatangarije IGIHE ko batangiye guhuza abahinzi ngo urwo ruganga rubone ibikenewe muri Koperative y’abahinzi b’ibigori ya (IABEM) iri gutanga ibigori bikorwamo makaroni.
Pasta Rwanda ni uruganda rukumbi rutunganya makaroni mu mu gihugu rwatangiye muri Kanama 2017 nyuma y’igitekerezo ba nyirarwo bahawe n’umukuru w’igihugu muri Rwanda Day mu Bubiligi.



















TANGA IGITEKEREZO