Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 19 Ukwakira 2023, ubwo yasuraga Inkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara, icumbikiye Impunzi z’Abanye-Congo.
Muri uru ruzinduko yasuye isoko rya Mugombwa biteganyijwe ko rizacururizwamo n’abasaga 400 barimo impunzi 96. Mu biganiro yagiranye n’impunzi, yazisabye gushishikarira umurimo zishaka ibizitunga aho gukomeza gutega amakiriro ku mfashanyo.
Yagize ati “Igihe ni iki ngo mutangire gukora icyabinjiriza n’icyabatunga. Ibihe isi irimo ntibyoroshye, ubukungu bwaratsikiye kandi n’ubu ntibirajya ku murongo. Kwishakamo ibisubizo rero mugakora icyabateza imbere ni ingenzi’’.
Yakomeje agira ati “Ni mahire ko n’igihugu cyacu kiri mu mujyo wo gushaka uburyo impunzi zagenda ziva ku mfashanyo binyuze mu mishinga y’iterambere ibazamura.”
Uhagarariye komite y’impunzi mu Nkambi ya Mugombwa, Rwagasore Aimé, yagaragaje ibyifuzo impunzi zifite byabafasha kurushaho kwifasha birimo kwererwa kwiyandikishaho ubutaka ndetse no kubona akazi mu Rwanda kugira ngo barusheho kuzamura imibereho myiza yabo.
Kuri iyo ngingo, Minisitiri Murasira yababwiye ko hakurikizwa amategeko abigenga aho impunzi yemerewe kugira ubutaka bumwe gusa, kubona ubundi bikaba bisaba kunyura mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) nk’undi mushoramari wese.
Ku kijyanye no kubona akazi mu Rwanda, yababwiye ko Leta y’u Rwanda ishishikariza buri munyarwanda wese kwihangira umurimo n’impunzi zirimo, kuko imirimo ya Leta isanzwe ari mike.
Usibye isoko rya Mugombwa, mu Murenge wa Mugombwa hanagaragara ibindi bikorwa by’iterambere bahuriyeho n’abaturage nk’Urwunge rw’Amashuri rwa Mugombwa, ubuhinzi bw’ibigori n’ibinyamisogwe bukorerwa kuri hegitari zisaga 55 mu gishanga cya Misizi.
Inkambi ya Mugombwa icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 11 zikaba zarahageze mu 2014.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!