00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi w’intwari ni umwanya wo kugaya ibigwari,abanebwe n’ibisambo-Minisitiri Murekezi

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 23 January 2016 saa 08:56
Yasuwe :

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo gutegura umunsi w’intwari, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yavuze ko ari igihe cyiza cyo gushima abakoze neza ariko kakaba n’akanya ko kunenga ibigwari.

Aganira n’abitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo gutegura umunsi w’intwari, kuwa gatanu tariki ya 22 Mutarama 2016, Minisitiri Murekezi, yagaragaje ko zimwe mu ndangagaciro abantu bakwiye guhora biyibutsa harimo gukunda igihugu ntavangura iryo ariryo ryose, kwitangira igihugu udashyize imbere inyungu zawe bwite, kwitangira abandi, kugira ubushishozi bwo kureba kure kandi nturangwe n’ibikorwa birangira, ugakunda umurimo ndetse ukaba umunyakuri.

Minisitiri w’Intebe kandi yavuze ko mu kwizihiza umunsi w’intwari Abanyarwanda bakwiye kurangwa no gushima ibyiza, gushima ibikorwa by’indangagaciro zihanitse intwari z’u Rwanda zerekanye ariko bikaba n’umwanya wo kugaya abagaragaje umuco w’ibigwari.

Yagize ati “Ni n’umwanya wo kugaya ibigwari, abanebwe, ibisambo, abasubiza inyuma cyangwa bashaka gusubiza inyuma igihugu, ahubwo tugashyira imbere ubunyangamugayo, ubupfura n’ubumuntu buhebuje maze tukaba urugero rw’abatuye Isi yose mu nzira y’ubutwari”.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko nubwo hari ibyiciro bitatu by’intwari bizwi bitavuze ko guharanira ibikorwa by’ubutwari byarangiye no mu mirimo ya buri munsi abantu bakora baharanira kuba indashyikirwa, kwitanga no gukora badaharanira inyungu bwite ari byo bitanga icyizere ko hari benshi bazajya mu cyiciro cy’intwari zikiriho.

Minisitiri Uwacu, yongeyeho ko kuba intwari bidasaba kuba umuntu akuze cyangwa afite byinshi ahubwo bisaba umutima w’ubwitange n’ubunyangamugayo.

Umunsi w’intwari z’igihugu mu Rwanda wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, aho muri uyu mwaka uzaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire ubutwari, Twubaka ejo hazaza”.

Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi uhatse byinshi mu mateka y’Abanyarwanda, hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro bitandukanye mu cyumweru kibanziriza uwo munsi nyir’izina (22- 31 Mutarama), n’igitaramo tariki ya 31 Mutarama 2016.

Ku itariki ya 1 Gashyantare 2016 hazaba umuhango wo gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari z’Igihugu. Ibi bizakorwa n’imiryango ifite intwari ku Gicumbi hamwe n’abandi na ho mu gihugu hose ibikorwa bisorezwe mu midugudu.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye imyiteguro y'umunsi w'Intwari
Hakozwe urugendo kuva Kimihurura kugera kuri Stade Amahoro

[email protected]

Amafoto:Primature


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages