00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri muri Malawi yatanze uburenganzira bwo gukomeza iburanisha ku iyoherezwa rya Murekezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 January 2017 saa 07:29
Yasuwe :

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu muri Malawi, Grace Chiumia, yatanze itegeko riharura inzira zo kumva umwanzuro ku kirego kijyanye no kohereza mu Rwanda Vincent Murekezi ukekwaho ibyaha bya Jenoside.

Kuwa Gatatu nibwo iri tegeko ryatanzwe nyuma y’iminsi urukiko rwo mu Mujyi wa Lilongwe rutangaje ko gukomeza kuburanisha ibijyanye n’iyoherezwa mu Rwanda rya Murekezi bizaterwa n’inama za Minisitiri.

Nkuko amategeko yo muri iki gihugu abiteganya, Inteko Ishinga Amategeko cyangwa itegeko rivuye kwa Minisitiri nibyo bishobora kwerekana inzira zigomba gukurikizwa muri uru rubanza.

Umwanzuro ku kohereza mu Rwanda uyu mugabo wagiye udindira kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba abunganizi be baravugaga ko umukiliya wabo afunzwe mu gihe atigeze ahamishwa icyaha na kimwe n’Urukiko rwo muri Malawi.

Uyu Murekezi ashakwa n’u Rwanda kugira ngo arangize igihano yakatiwe n’inkiko adahari aho zamuhamije uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. U Rwanda rwatanze inyandiko zikenewe zose kugira ngo iki gihugu kibe cyamwohereza.

Nubwo Minisitiri w’Umutekano muri Malawi yatanze uburenganzira bwo kugira ngo iburanisha rikomeze, Murekezi ntiyabashije kugera mu rukiko kuwa Gatatu kuko ngo yabuze imodoka ihamugeza.

Umwunganizi we Gift Katundu yavuze ati “Kutagaragara mu rukiko kwa Murekezi byatewe na leta. Twari twiteguye gukomeza urubanza ariko twabwiwe ko hari ibibazo by’uburyo twagombaga kwifashisha mu rugendo.”

Yavuze ko nta kindi cyakorwa kitari ukwimurira iburanisha kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama.

Intumwa Nkuru ya Leta, Steven Kayuni, yemeje ko ikibazo kijyanye n’uburyo Murekezi yari kugera ku rukiko cyabayeho kuko nta bashinzwe umutekano bari babonetse ngo bamuherekeze kugeza aho yari kuburanira.

Ati “Kuri Murekezi, kugira ngo akurwe kuri Gereza ya Maula agezwa ku rukiko, hagomba kuba hari abashinzwe umutekano bahagije buri hamwe.”

Amakuru avuga ko imodoka zisanzwe zikoreshwa mu kugeza abari muri gereza ku rukiko, inyinshi zari ziri gukoreshwa mu bindi bikorwa bya leta aho Perezida yari ari gutangiza ibikorwa byo gutera ibiti mu gace kegereye Lilongwe.

Murekezi yaburanishijwe n’inkiko gacaca mu Karere ka Huye adahari ndetse aza no guhamishwa ibyaha bya Jenoside ku ruhare rwe yagize mu gucura umugambi wo gutsemba abatutsi aho akomoka mu Murenge wa Tumba mu Majyepfo y’u Rwanda.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu waburanye adahari ashobora gusubirishamo urubanza.

Murekezi yatawe muri yombi mu Ukuboza umwaka ushize aho yari amaze imyaka myinshi akorera ibikorwa by’ubucuruzi muri Malawi. Yari yaranabonye ubwenegihugu bw’iki gihugu aho bivugwa ko yatanze ibihumbi bitanu by’amadolari kugira ngo abuhabwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages