Ibi yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye muri uyu mudugudu ku wa 10 Gashyantare 2024, rwari rugamije kubasura no kureba uko babayeho.
Minisitiri Musabyimana yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye arimo inzu bahawe, ibiraro byo kororeramo, agakiriro begerejwe, isoko riciriritse bubakiwe ndetse n’imirima bahawe byose mu ntumbero yo kuzamura igipimo cy’imibereho yabo.
Yagize ati “Iyo Leta yubaka inzu niza nk’izi, ikazana abaturage ngo bazituremo, aba ari ukugira ngo barusheho kubaho neza, imibereho irenge uko yari imeze batarahaza’’.
“Baca umugani ngo ‘Umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza’. Namwe muri abana b’igihugu cyasize, mukwiye kwinogereza. Buri wese agerageze gukora uko ashoboye ahere ku byo yahawe na we yiteze imbere’’.
Yakomeje ababwira ko bakwiye kujya bishakamo ibisubizo kuko ubu Leta nayo ihugiye mu gukemura ibindi bibazo by’ingutu ku bandi baturage basigaye.
Ati “Ntabwo uzasaba Leta indi nzu kandi hari abandi hanze aha bakeneye inzu. Ntabwo itara rizashya ngo ubwire Leta gushyiramo irindi kandi hari abaturage babuze mituweli’’.
Minisitiri Musabyimana kandi yasabye aba baturage kubyaza umusaruro ibikorwaremezo begerejwe, abasaba kwitabira kubikoreramo ku bwinshi.
Yababwiye ko bakwiye kubyaza umusaruro agakiriro begerejwe bakihatira kugakoreramo.
Minisitiri Minisitiri Musabyimana kandi yanenze umubare muke w’abacururiza mu isoko rya Minini ryubatswe hafi y’uyu mudugudu wa Munini, aho mu barikoreramo, batatu gusa ngo ari bo bataha muri uwo mudugudu.
Abaturage batuye muri uyu mudugudu wa Munini, babwiye IGIHE ko bakiranye yombi impanuro bahawe, bavuga ko bagiye kongera umurego wo gukora cyane kugira ngo batazasubira inyuma.
Muhimpundu Pascasie umwe muri bo, yagize ati “Nibyo koko Leta yacu yaduhaye intango nziza, izi mpanuro duhawe zitwibukije ko tudakwiye gukomeza kwiganyira,ahubwo dukwiye gutekereza uko twarushaho kubyaza umusaruro amahirwe adukikije twegerejwe’’.
Uretse agakiriro n’isoko begerejwe, abatuye mu Mudugudu wa Munini bahawe n’imirima yo guhinga, ndetse n’ibiraro byo kororeramo ingurube.
Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Munini, utuyemo imiryango 48,ukaba waregerejwe ibikorwaremezo byose nk’amashuri y’incuke,abanza n’ay’isumbuye,ibitaro,amashanyarazi, imihinda ya kaburimbo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!