Ku wa Gatatu nibwo Mushikiwabo yageze i Antananarivo muri Madagascar, aho yakiranywe ubwuzu na Perezida w’iki gihugu, Hery Rajaonarimampianina, uyoboye OIF, amushyikiriza kandidatire ye ku mwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bw’uyu muryango.
Kuri ubu Mushikiwabo akomeje kugenderera ibihugu bya Afurika bibarizwa muri OIF, aho agenda ahura n’abayobozi babyo ndetse na ba minisitiri bafite ububanyi n’amahanga mu nshingano zabo.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rushyirwaho ibikorwa bye nk’umukandida ku bunyamabanga bwa Francophonie, Mushikiwabo yahuye na Perezida wa Tchad, Idriss Deby Itno aho baganiriye ku nyungu z’ubufatanye no kunga ubumwe bw’ibihugu bya Afurika, by’umwihariko mu nama rusange ya OIF iteganyijwe mu minsi iri imbere.
Yanagiranye ibiganiro kandi na perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, byagarutse ku ngingo zitandukanye zibanze ku ruhare Afurika ikwiye kugira muri uyu muryango, bitari ukubera amateka yawo gusa ahubwo no kuba Abanyamuryango bawo bagenda biyongera.
Mushikiwabo w’imyaka 57 kandi yanahuye na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, aho bombi bahurije ku kuba Afurika ikwiye gukoresha OIF mu gushaka umuti w’ibibazo biyugarije, by’umwihariko ikirebana n’abimukira.
Mushikiwabo uhanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, wayoboye OIF kuva mu 2014, yatanze kandidatire ye nyuma y’uko abakuru b’ibihugu bitabiriye Inama ya 31 Isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iherutse kubera i Nouakchott muri Mauritania, bemeje ko bamushyikiye. Anashyigikiwe kandi n’ibihugu bikomeye muri uyu muryango nk’u Bufaransa.
Afurika ifite ibihugu 30 kuri 50 bifata ibyemezo muri OIF. Amatora azabera mu nama izateranira i Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018.
Umuryango wa Francophonie washinzwe mu 1970, urakomeye cyane kuko uhuza ibihugu bivuga Igifaransa, aho igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko kivugwa na miliyoni 274 mu migabane itanu y’Isi.



















TANGA IGITEKEREZO