Minisitiri Mushikiwabo ari mu Burusiya mu ruzinduko rw’ iminsi ibiri, aho yatumiwe na mugenzi we Sergey Lavrov.
Mu biganiro bagiranye kuri uyu wa gatatu tariki 13 Ukwakira, byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ ibihugu byombi.
Mu nyandiko yagenewe abanyamakuru, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko baganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo uburyo bwo gufatanya mu bukungu bw’ ibihugu byombi.
Yagize ati “Twaganiriye ku bintu by’ ingenzi mu bufatanye hagati y’ ibihugu byombi kimwe n’ ibyiciro bishobora gukurura abashoramari; birimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro n’ ubukerararugendo.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’ ibiganiro na Sergey Lavrov, minisitiri Mushikiwabo yakomeje avuga ko baganiriye ku cyo ibihugu byombi byakongera mu “rwego rwo guteza imbere uburyo bwo gukemura amakimbirane, by’ umwihariko muri Afurika.”
Mushikiwabo yakomeje agira ati “Twemeranyije ko tugomba gukorana ubucuruzi. Tukicarana tukemeranya kuri byinshi mu bijyanye n’ ubucuruzi n’ ishoramari.”
Yanavuze kandi ko u Rwanda rushimishijwe n’ amahugurwa Abanyarwanda bakura mu Burusiya cyane cyane mu rwego rw’ubwubatsi “engineering”.
Yagize ati “U Rwanda rwakomeje kwihuta cyane mu bumenyi bwa tekiniki, kandi tuzi ko u Burusiya bufite byinshi bwakwigisha muri icyo cyiciro.”
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibihugu bigeze mu gihe cyo gukorana mu guhangana n’ ibibazo byugarije Isi, ari nayo mpamvu y’ uru ruzinduko ngo baganire ku bibazo bihari, n’ uburyo bwo kubibonera ibisubizo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda n’ u Burusiya bamaze igihe bakorana ku bibazo bireba Isi, cyane ubwo bari kumwe mu kanama k’ Umuryango w’ abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi mu 2013 na 2014.
Minisitiri Mushikiwabo kandi yabonanye n’ abanyarwanda baba i Moscow, anasaba Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u burusiya kuzaza gusura u Rwanda.
Minisitiri Lavrov nawe yashimangiye ko u Rwanda n’ u Burusiya bifuza kwagura umubano wabo, cyane ko hari amahirwe mu bucuruzi, ubukungu n’ ubufatanye mu bijyanye n’ umuco.
U Rwanda n’ u Burusiya bifitanye umubano w’ igihe kirekire mu bya dipolomasi, watangiye mu 1963, ariko mu 1994 rwafunze Ambasade yarwo i Moscow, yongera gufungurwa mu 2013.



















TANGA IGITEKEREZO