Urwo ruzinduko rwabaye ku wa Mbere tariki ya 13 Kamena 2016, nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia.
Bimwe mu byo baganiriyeho birimo imyiteguro y’inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bagize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe izabera i Kigali muri Nyakanga 2016.
Mu kiganiro Minisitiri Mushikiwabo aherutse kugirana n’abanyamakuru tariki ya 7 Kamena 2016, yavuze ko inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe izabera i Kigali kuva kuwa 10 kugeza kuwa 18 Nyakanga,u Rwanda ruteganya abashyitsi hagati ya 3500 na 4000 n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 54, kandi imyiteguro irimbanyije.
Imirimo y’imyiteguro y’ahazabera iyo nama izabera muri Kigali Convention Centre igeze kure, ndetse n’amacumbi y’abazayitabira yamaze kuboneka.
Iyo nyubako y’akataraboneka ibarirwa agaciro kagera kuri miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika, izaba irimo Hotel y’inyenyeri eshanu ifite ibyumba 292 n’icyumba mberabyombi cyakira abantu 2 600. Byitezwe ko izakirirwamo bwa mbere iyi nama ya AU.
Hari na hoteli nshya zirimo kuzura mu mujyi wa Kigali zizifashishwa mu kwakira abo bashyitsi zirimo nka Marriot iri iruhande rwa Serena, izaba ifunguye kuwa 5 Nyakanga.
Indi nkuru wasoma: Ibisubizo bya Mushikiwabo ku ifungurwa rya Kigali Convention Center na Pasiporo nyafurika



















TANGA IGITEKEREZO