00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mushikiwabo yakiriye Ambasaderi wa Suède

Yanditswe na Deus Ntakirutimana
Kuya 6 December 2016 saa 02:01
Yasuwe :

Ambasaderi Jenny Ohlsson yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira Suède mu Rwanda.

Uyu muhango wabaye ku wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2016, nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yabaye tariki ya 19 Nzeri 2016.

Nubwo Jenny Ohlsson ufite icyicaro i Kigali yatanze izo mpapuro zimuha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye, yari yarazitangiye, kuko mu bihe bitandukanye yagiye yitabira inama zitandukanye nk’intumwa ya Suède.

Tariki ya 21 Ukwakira 2016 yitabiriye ibiganiro mpaka byabereye muri kaminuza y’u Rwanda byavugaga ku micungire y’umutungo inoze. Mu Gushyingo 2016 yitabiriye inama mpuzamahanga yateguwe na Never Again aho yavuze ku ngaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bwo kuzirinda.

Minisitiri Mushikiwabo ashyikirizwa impapuro zemerera Ambasaderi Jenny Ohlsson guhagararira Suede mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages