Dr Musafiri Papias Malimba wahoze ari Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda, yagizwe Minisitiri w’Uburezi kuwa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2015.
Mu bandi baza kurahira, harimo Jean de Dieu Mucyo uherutse gutorerwa kuba Umusenateri, aziba icyuho cyasizwe na Senateri Jean Damascene Bizimana wamusimbuye muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).
Mu matora yo mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo yabaye kuwa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2015, Mucyo yatowe n’amajwi 50,3%, akurikirwa na Zinarizima Diogene n’amajwi 18,5%.
Abandi baza kurahirira imirimo yabo mishya, barimo Pierre Claver Rwaka, Damien Nyabyenda na Jean Pierre Hindura na bo baza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.
Abacamanza bashya mu rukiko rukuru n’urw’ikirenga, nabo bategerejwe kuza kurahirira imirimo mishya imbere ya Perezida wa Repubulika.
Barimo Xavier Ndahayo uza kurahirira kuba Visi Perezida w’Urukiko rukuru, Prof. Dr Alphonse Munyamfura Ngagi ku kuba umucamanza mu rukiko rw’ikirenga hamwe na Agnes Murorunkwere Nyirandabaruta na Dr Aimé Muyoboke Kalimunda bombi bagizwe Abacamanza mu rukiko rw’ikirenga.


















TANGA IGITEKEREZO