00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Musoni ntiyumva ukuntu ibikorwaremezo byubakwa n’abanyamahanga

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 4 September 2015 saa 07:02
Yasuwe :

Minisitiri w’ibikorwaremezo James Musoni ntiyumva impamvu amasoko yo kubaka ibikorwaremezo ahabwa abanyamahanga, abubatsi bo mu Rwanda bo bakavuga ko basabwa ubushobozi n’uburambe badafite cyane cyane iyo ari igikorwaremezo gishya mu Rwanda.

Kuri uyu wa 4 Nzeli, i Kigali, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubwubatsi, mu nama yahuje minisiteri y’ibikorwa remezo n’ikigo gihuza abubatsi mu Rwanda Institution of Engineers Rwanda (IER), Minisitiri James Musoni yavuze ko bitumvikana ukuntu leta iyo ishatse kubaka ibikorwa remezo, amasoko atsindirwa n’amasosiyete y’abanyamahanga.

Muri iyo nama, Minisitiri Musoni yabwiye abari bayitabiriye ko leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’ukuntu, amasosiyete y’ubwubatsi y’abanyarwanda atajya agaragaza ko afite ubushobozi bwo kubaka ibikorwa remezo bya leta.

Abitabiriye inama

Ibi ngo abivuga ashingiye ku kuba u Rwanda rufite ibikoresho by’ubwubatsi byinshi, abanyarwanda b’abubatsi batajya babyaza umusaruro, kandi hakaba hari ibikoresho byinshi bitumizwa mu mahanga bitari ngombwa.

Yagize ati: “Buri gihe ni ukubera iki iyo leta itanze isoko ryo kubaka imihanda, ibiraro, ingomero z’amashanyarazi n’ibindi, amasoko atsindirwa n’abanyamahanga? Abanyarwanda bubaka muri he? Ibi tuzabivamo ryari?”

Yakomeje agira ati “Ntabwo dukeneye ko abanyamahanga ari bo bubaka ibikorwa remezo byacu, tugomba kureka kurangamira abanyamahanga, natwe tukiremamo ubushobozi.[…]”

Minisitiri Musoni kandi akomeza avuga ko abanyarwanda ari bo bireba kuko batari indorerezi.

Yanagiriye inama ba rwiyemezamirimo na sosiyete nyarwanda y’ubwubatsi ko bashobora gukoresha abanyamahanga, mu rwego rwo kugirango bagire ibyo babigiraho.

Minisiteri y’ibikorwa remezo yerekanye ko, uko umushinga w’igikorwa remezo ugenda uba munini, ni nako amasoko arushaho gutsindirwa n’abanyamahanga.

Eng. Rwihunda Fred, umuyobozi wa IER

Ba rwiyemezamirimo na sosiyete y’ubwubatsi y’abanyarwanda, na yo agaragaza zimwe mu mpamvu zituma adatsindira ayo masoko, harimo imitegurire y’ibitabo by’amasoko itabaha amahirwe, kuba abantu bize ibijyanye n’ubwubatsi barangiza nta bushobozi bafite, n’ibindi.

Eng. Dr.Nsengumuremyi Alexis, uhagarariye ishyirahamwe rya ba rwiyemezamirimo mu bwubatsi, hano mu Rwanda, avuga ko bahura n’imbogamizi y’ukuntu imitegurire y’ibitabo by’amasoko iba imeze, aho iha amahirwe abanyamahanga kuko akenshi ari bo baba bujuje ibisabwa.

Atanga urugero nk’ukuntu iyo mu Rwanda hagiye kubakwa igikorwaremezo ku nshuro ya mbere, hari igihe mu gitabo cy’isoko bashyiramo ko kugirango uritsindire ugomba kuba waracyubatse ahandi hantu, icyo gihe ngo baba bahaye amahirwe amasosiyete yo mu mahanga, kuko akenshi ari bo baba bafite amafaranga menshi n’uburambe muri ubwo bwubatsi hirya no hino ku isi.

Dr Alexis asaba leta kujya itegura ibitabo by’amasoko, igashyiramo ingingo ziha amahirwe ba rwiyemezamirimo n’amasosiyete y’ubwubatsi y’abanyarwanda.

Ibi ngo nibyubahirizwa, yizeye ko aya masosiyete y’abanyarwanda azatera imbere kandi umubare w’abanyamahanga bubaka ibikorwaremezo by’abanyarwanda ukagabanyuka.

Ku mbogamizi zagaragajwe n’ikigo gihuza abubatsi mu Rwanda, Minisitiri Musoni yabagiye inama yo kwishyira hamwe, kugira ngo barebe ukuntu babyaza amahirwe y’igihugu; nyuma leta na yo ikajya ibunganira.

Iyi nama yo gusoza icyumweru cyahariwe ubwubatsi (Engeneering week), yateguwe n’ikigo gihuza abubatsi mu Rwanda (Institution of Engineers Rwanda/IER), ikaba yahuje minisiteri y’ibikorwa remezo, abubatsi b’umwuga (Engeneers), ba rwiyemezamirimo ndetse n’amasosiyete y’ubwubatsi hano mu Rwanda.

Insanganyamatsiko y’iyi nama ikaba yagiraga it: “Ubunyamwuga mu bikorwa remezo, inkingi y’iterambere rihamye.”

Eng. Dr Dusabumuremyi Alexis, umuyobozi w'ishyirahamwe rya ba rwiyemezamirimo mu bwubats

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages