00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Musoni yashyize ibuye ry’ifatizo ku ruganda ruzatanga megawati 80 z’amashanyarazi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 May 2017 saa 02:58
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri mu gishanga cy’Akanyaru, ruzatanga megawati 80.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Gicurasi 2017, nibwo Minisitiri Musoni yatangije imirimo yo kubaka uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, byitezwe ko ruzongera 40 % by’amashanyarazi asanzwe akoreshwa mu gihugu hose.

Mu gihe uru ruganda ruzaba rwuzuye mu 2019 nkuko biteganyijwe, abatuye muri Gisagara bazabona umuriro uhagije wo gukoresha, mu gihe Abanyarwanda bangana na 70% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

Abaturage bishimiye ko mu gihe cy’amezi 36 umushinga uzamara ukorwa, bazabona akazi kandi nyuma yaho bakabasha gucana no gutangira imirimo ikenera ingufu zamashanyarazi nko gusudira, kogosha, n’ibindi.

Ibikorwa byo kubaka uru ruganda bizatwara miliyoni 350 z’amadolari ya Amerika. Icyiciro cya mbere kigiye guhita gitangira kubakwa ku ikubitiro kizatanga megawati 40 zifite agaciro ka miliyoni 210 z’amadolari.

Igishanga cy’Akanyaru gifite Nyiramugengeri ishobora gucanwa mu gihe cy’imyaka igera kuri 50.

U Rwanda rufite intego y’uko mu mwaka wa 2020, abaturage hafi ya bose bazaba bacaniwe. Mu 2018 abaturage bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi aturuka mu mazi bagomba kuba ari 48%, abandi 22% bakazaba bakoresha ubundi buryo bubyara ingufu, burimo imirasire y’izuba, biogas n’ibindi.

Mu myaka irindwi ishize hashyizwe imbaraga mu kongera ingufu z’amashanyarazi hagamijwe kugera ku ntego u Rwanda rwihaye. Ku bw’iyo mpamvu ingano y’amashanyarazi isa n’iyikubye gatatu iva kuri megawati 76 mu 2010 igera kuri 208 muri Mutarama 2017.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages