00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Ndagijimana yahamije ko ikibazo cy’abari abakozi b’amakomini cyarangiye keretse muri Kirehe

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 8 July 2020 saa 08:05
Yasuwe :

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko ikibazo cy’abari abakozi b’amakomini cyarangiye keretse amadosiye yo mu Karere ka Kirehe agikurikiranwa, yibutsa ko uturere twemerewe kwakira dosiye yujuje ibisabwa y’uwaba yaracikanwe.

Mu 2006 nibwo habayeho impinduka mu nzego z’imiyoborere ibyari Amakomini, Segiteri, Selire, igisenge na Nyumbakumi bisimbuzwa Uturere, Imirenge, Utugari, n’Imidugudu ndetse nyuma haza n’isibo.

Hari abakoreraga amakonimi bagiye bagaragaza ko bari bakiberewemo umwenda w’umushahara n’imperekeza.

Iki kibazo ni kimwe mu byo Abadepite bongeye kubona mu ngendo bagiriye mu turere n’umujyi wa Kigali mu Ukuboza 2019 na Mutarama 2020, byatumye basaba Minisitiri w’Imari n’igenamigambi kwitaba mu nteko ngo atange ibisobanuro mu magambo.

Mu bisobanuro yatanze kuri uyu wa 7 Nyakanga 2020, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko icyo kibazo cyakemutse amadosiye yujuje ibisabwa akishyurwa uretse amadosiye yavuye mu Karere ka Kirehe agikurikiranwa.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko Minecofin na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, batanze amatangazo ahamagarira abo bantu kugeza amadosiye yishyuza ku turere batuyemo.

Yavuze ko mu Ugushyingo 2017 Uturere 20 aritwo twagaragaje ko dufite abishyuza naho utundi 10 binyuze mu nyandiko tugaragaza ko nta myenda dufitiye abahoze bakorera ibyari amakomini.

Uturere twa Ruhango, Nyanza na Gasabo twagaragaje ko twari twaramaze kwiyishyurira abo bakozi mu gihe utundi nta madosiye y’ibirarane twagaragaje.

Minecofin yashyizeho itsinda ry’impuguke zimenyereye kubara ibirarane by’imishahara n’imperekeza kugira ngo rijye rigenzura amadosiye atangwa n’uturere hirindwa ko hazishyurwa dosiye zitari ukuri.

Uturere twasabwe gukusanya amadosiye yose tunasabwa kugaragaza ibishingirwaho kugira ngo dosiye yemerwe nk’iyuzuye igomba kwishyurwa kugira ngo ishyikirizwe Minecofin.

Mu Turere 20 twari twagaragaje ko dufite abakeneye kwishyurwa, utugera kuri 17 nitwo twavuyemo dosiye 680 zujuje ibisabwa zageze muri Minecofin zisaba kwishyurwa asaga miliyoni 133.5 Frw.

Nyuma yo gusuzuma no gusesengura izo dosiye, izigera kuri 411 zabariwe asaga miliyoni 101.7 Frw agezwa mu isanduku ya leta kugira ngo yishyurwe.

Mu 2018 abashinzwe kwishyura bagaragaje ko hishyuwe asaga miliyoni 100 Frw naho agera kuri miliyoni 1.6 Frw yagombaga kwishyurwa dosiye zo mu turere twa Huye, Burera na Rulindo ntiyishyurwa bitewe n’uko nyuma yo kongera kugenzura hagaragayemo izindi dosiye zitujuje ibisabwa.

Minisitiri Dr. Ndagijimana yavuze ko muri rusange dosiye 269 zakiriwe ariko ntizishyurwe kubera zitari zujuje ibyangombwa.

Yavuze ko mu mpamvu zatumaga dosiye itishyurwa harimo; izagaragaje ko abazitanze batakoreye Komini ahubwo bakoreye Uturere akaba aritwo twagombaga kubishyura, amadosiye atari yujuje ibyangombwa byashingirwagaho birimo kugaragaza niba nyiri dosiye yari umukozi wa Komini koko, igihe yagiriye mu kazi n’igihe yakaviriyemo n’ibindi.

Muri Kirehe, Nyagatare na Nyaruguru two nta madosiye twagejeje kuri Minecofin. Minisitiri yavuze ko baje gukurikirana bagasanga Akarere ka Nyaruguru na Nyagatare twaramaze kwiyishyurira amadosiye yujuje ibyangombwa, hakaba hasigaye ikibazo cy’Akarere ka Kirehe.

Abadepite bavuze ko hari abakozi bacikanwe ku buryo bisaba ko nabo bahabwa amahirwe yo kongera gutanga dosiye zabo bakabona uburenganzira ku mishahara n’imperekeza zabo.

Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yagize ati “Kugeza ubu uretse Akarere ka Kirehe tugishakira amakuru, andi madosiye yose yamaze kwishyurwa ariko twakomeje gusaba uturere ko haramutse hagaragaye uwacikanwe nubwo amatangazo yatanzwe kenshi n’ubundi dosiye yujuje ibyangombwa yakwishyurwa.”

Abadepite basabye ko Akarere ka Kirehe nako kakwegerwa hakamenyekana ikibazo gafite kugira ngo abaho bishyurwe.

Ku wa 17 Nyakanga 2018 nibwo aba nyuma bishyuwe bikorerwa imbonerahamwe igaragaza uko ibirarane byishyuwe n’abatarishyuwe n’impamvu yabyo ndetse uturere dusabwa gusobanurira abagenerwabikorwa.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ikibazo cy'abari abakozi b'amakomini cyakemutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages