Ni amakuru yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuri uyu 06 Gashyantare 2025, ibinyujije kuri X.
Iyi Minisiteri kandi yavuze ko bombi baganiriye ku bisubizo birambye byafasha mu kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibitero byibasiye Akarere ka Rubavu byagabwe ku wa 27 Mutarama 2025 ubwo umutwe wa M23 wigaruriraga Umujyi wa Goma, Ihuriro ry’ingabo za RDC rihitamo kurasa ku butaka bw’u Rwanda, ibyo bisasu bihitana abantu 16 abandi babarirwa mu magana barakomereka.
Minisitiri Nduhungire kandi ku wa 05 Gashyantare 2024 yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya ushinzwe Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika, Bogdanov Mikhail Leonidovich.
Ni ikiganiro cyagarutse ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC no ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!