00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye n’Intumwa ya Loni ku birimo ibitero biherutse kugabwa i Rubavu

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 6 February 2025 saa 08:50
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yaganiriye n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, ku biri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no ku bisasu biherutse guterwa i Rubavu.

Ni amakuru yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuri uyu 06 Gashyantare 2025, ibinyujije kuri X.

Iyi Minisiteri kandi yavuze ko bombi baganiriye ku bisubizo birambye byafasha mu kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibitero byibasiye Akarere ka Rubavu byagabwe ku wa 27 Mutarama 2025 ubwo umutwe wa M23 wigaruriraga Umujyi wa Goma, Ihuriro ry’ingabo za RDC rihitamo kurasa ku butaka bw’u Rwanda, ibyo bisasu bihitana abantu 16 abandi babarirwa mu magana barakomereka.

Minisitiri Nduhungire kandi ku wa 05 Gashyantare 2024 yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya ushinzwe Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika, Bogdanov Mikhail Leonidovich.

Ni ikiganiro cyagarutse ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC no ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe (iburyo) yakiriye Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia baganira ku birimo n'umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages