00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr. Nsanzimana yasabye ab’i Kigali guca ‘umurizo w’ibyuma’

Yanditswe na Uwizeyimana Rosette
Kuya 26 September 2026 saa 04:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko hakiri inzoga z’ibyuma nkeya zigihishe, asaba urubyiruko gutanga amakuru y’aho bazibona kugira ngo zicike burundu.

Yabivugiye mu muganda rusange wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, ku wa 26 Nzeri 2026. Wahujwe n’ubukangurambaga bwo kubaka urubyiruko ruzira ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibyuma.

Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko inzoga z’ibyuma zitarashira burundu mu gihugu.

Yagize ati “Haracyari umurizo w’ibyuma. Haracyari utwuma dukeya mureke dufatanye, na two dushire… Biriya bintu byica mu bwonko. Niwumva kwa runaka bari guteka kanyanga uhamagare 114 cyangwa 112 hanyuma baze babisobanure kuko byica abantu.”

Urubyiruko rwavuze ko inzoga z’ibyuma koko zigihari, ariko ubukangurambaga bukaba buri kubafasha kubireka ndetse n’impinduka zikaba zaratangiye kugaragara.

Dufitimana Ismael wari witabiriye umuganda yagize ati “Hari ahantu hakeya izi nzoga zikiri nko mu gace kacu hari aho biba biri. Ariko ubu bukangurambaga butuma urubyiruko duhura tukamenya ibibi byinshi ku biyobyabwenge hari n’ibyo tutaba tuzi.”

Ngizwenayo Jonathan yavuze ko guca inzoga z’ibyuma byatumye urubyiruko rushobora kwizigamira amafaranga, ariko ko bitarashira burundu.

Yagize ati “Hari bake bakibifite ariko hasigaye bakeya. Gusa kubera ubukangurambaga hari icyamaze guhinduka. Ubundi iyo bafataga ibyuma, ntibabonaga umwanya wo gukora ariko aho babiciriye, uba ubona urubyiruko ruhuze cyane mu mirimo, kandi bakinywa ibyuma wasangaga umuntu yakoreye ibihumbi 15 Frw niba hari n’utwo yizigamye na two agafataho.”

Minisitiri Nsanzimana yabibukije ko bagomba kureka n’ibindi biyobyabwenge, haba ibyo bitera cyangwa ibyo batumura, kuko na byo bibangiriza ubuzima.

Bamwe mu bitabiriye umuganda bavuze ko kureka inzoga z'ibyuma byabagiriye akamaro
Bruce Melodie yasusurukije abitabiriye umuganda
Umuhanzi Davis D na we yaririmbiye abitabiriye umuganda, barizihirwa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yitabiriye uyu muganda
Minisitiri w'Ubuzima Nsanzimana yasabye urubyiruko gutanga amakuru y'aho inzoga z'ibyuma zigihishe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages