00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nsengimana asaba urubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 9 May 2013 saa 09:45
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana asaba urubyiruko guharanira kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu. Ni muri urwo rwego asaba urubyiruko guharanira kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, maze abasaba aho bari aho bose guhitamo amagambo icumi y’ibyiza bibaranga.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana, ubwo yasuraga Akarere ka Ngororero, ku wa 3 Gicurasi 2013 mu gutangiza (…)

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana asaba urubyiruko guharanira kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu. Ni muri urwo rwego asaba urubyiruko guharanira kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, maze abasaba aho bari aho bose guhitamo amagambo icumi y’ibyiza bibaranga.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana, ubwo yasuraga Akarere ka Ngororero, ku wa 3 Gicurasi 2013 mu gutangiza Ukwezi k’Urubyiruko ‘Youth Connekt month’ ku rwego rw’igihugu mu karere ka Ngororero mu mirenge ya Ngororero na Kabaya, hakozwe ikiganiro cyo kubaka kigenewe urubyiruko, hanatangwa ibikoresho by’ikoranabuhanga kuri koperative y’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu murenge wa Ngororero, Akagari ka Kazabe abayobozi bakuru ba Minisiteri n’ab’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ndetse n’abafatanyabikorwa bose barangajwe imbere na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana, basuye koperative Isamaza y’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku bufatanyije n’Umufanyabikorwa StarTimes, Minisitiri Nsengimana yashyikirije uru rubyiruko ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa ebyiri, televiziyo igezweho iri kumwe na dekoderi (decoder) bizabafasha gukomeza kuva mu bwigunge bakoresheje ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yasabye ubuyobozi bw’Umurenge, Akarere na FARG gukomeza gufasha uru rubyiruko kwiyubaka mu bitaragenda neza mu bworozi bwabo.

Iri koranabuhanga yabasabye kuribyaza umusaruro kuko rizafasha n’amaturage bose gutembera batavuye aho bari. Yagize ati “Ibi bikoresho iyo biri hamwe bitanga icyumba mpahabwenge, ni mwebwe muzaba itara kuri aba baturage bose ba Ngororero.”

Nyuma yo guha impano koperative Isamaza, Minisitiri yerekeje mu murenge wa Kabaya aho yaganiriye n’urubyiruko rwinshi n’abayobozi bari bitabiriye uyu muhango wo gufungura ‘Youth Connect Month’. Yahakomereje ikiganiro mu nsanganyamatsiko igira iti ”igihango cy’urungano” mu cyongereza ’a Promise of a Generation’.

Minisitiri yavuze ko igikorwa cyo kubaka umunyarwanda mushya no kuganira ku mateka yacu ari igikorwa gishyashya mu kubaka urubyiruko rufite icyerekezo kizima. Yasabye urubyiruko guharanira kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, maze asaba abari aho bose guhitamo amagambo icumi y’ibyiza byaranga abaturage ba Ngororero.

Bahitamo ibi bikurikira, bagira bati “Turashaka kubaka igihugu kitarangwamo inzara; U Rwanda rwifitiye icyizere kandi rurangwa n’Abanyarwanda bafitanye icyizere; U Rwanda rutarangwamo ubugome kamere; U Rwanda ruzira ihohoterwa iryo ari ryo ryose; U Rwanda rutarangwamo amacakubiri; U Rwanda rutarangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside; U Rwanda rutarangwa n’Ubujiji; U Rwanda rurangwa no kwigira; U Rwanda rufite ibiganza bikora ibyiza gusa (Amaboko mahire); U Rwanda rufite umutekano.”

Minisitiri yavuze ko muri buri jambo havamo ibikorwa by’amakoperative, amakipe meza akina umupira w’amaguru, ibikorwa by’ubucuruzi, guhanga udushya. Ati ”Rubyiruko ntimugende ngo mwicare mutuze, ahubwo mategeko icumi mwivugiye mwenyine, mugende muyashyire mu bikorwa.”

Kwizera Jean Pierre, Perezida wa koperative Isamaza ashimira cyane Minisiteri yabibutse kandi na bo nka koperative bagiye gutangira urugamba rw’iterambere ku buryo burushijeho.

Yagize ati “Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga biziye igihe. Nk’izi mudasobwa zizadufasha cyane mu gukoresha ikorababuhanga. Twari dusanganwe intego yo kugabanya ubushomeri mu barangije, twongera ibindi bikorwa nko gushyiraho inzu y’icapiro n’ikoranabuhanga.”

Nk’uko uhagarariye Isamaza yakomeje abivuga ngo bajya batanga umusanzu mu gufasha abaturage, ati “Mu biruhuko iyo abanyeshuri baje ari bose, tugira igikorwa rimwe mu cyumweru cyo gufasha abatishoboye, nko kubakira abakecuru batishoboye no guha umusanzu bamwe mu basigaye ari nyakamwe, tubahingira imirima n’ibindi.”
Koperative Isamaza igizwe n’abanyamuryango 48 yatangiriye ku gishoro cy’ibihumbi 3, borora amatungo magufi (ihene) 20 bavuguruye inzu bashaka korororeramo ayo matungo, bakaba bafite n’agasozi k’ubwatsi.

Uku kwezi kwatangiye ku wa 03 Gicurasi kuzarangira ku ya 31 Gicurasi 2013, aho urubyiruko rw’igihugu ruzakora ibikorwa bitandukanye birimo ibyo kwiteza imbere n’ibyo gufasha abaturage.

Inkuru ya Magnifique Migisha ushinzwe itumanaho muri MYICT

Minisitiri Nsengimana Jean Philbert asaba urubyiruko kurangwa n'umuco wo gukunda igihugu
Minisitiri Nsengimana Jean Philbert asaba urubyiruko kurangwa n'umuco wo gukunda igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages