Urubyiruko rusaga 696 rwarangije amasomo mu Kigo Ngororamuco n’Imyuga cy’Iwawa (IRVSDC) kiri ku kirwa cya Iwawa taliki ya 1 Kanama 2014 bahawe impamyabushobozi kuri uyu wa Gatanu. Iyi ni inshuro ya Gatandatu iki gikorwa kibaye kikaba cyarayobowe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana aho abanyeshuri 191 bashoje amahugurwa mu bubaji, 414 mu bwubatsi ndetse na 91 mu budozi.
Abarangije bose bavuze ko bahagaritse imico mibi nko kunywa ibiyobyabwenge n’ubujura; basobanuye ko bazaba intangarugero muri bagenzi babo bo mu midugudu baturukamo, bashimangira ko ari bo bashinzwe gufata umwanzuro uhamye mu guteza imbere sosiyete.
Umwe mu barangije mu kigo cy’Iwawa Mwiseneza Vincent w’imyaka 22, wo mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, ati “Mbere yo kuza muri iki kigo cy’Iwawa, nanywaga ibiyobyabwenge, kandi sinajyaga ku ishuri mu bwana bwanjye ariko nyuma y’ umwaka umwe maze aha nize uko nshobora guhanga umurimo no guteza igihugu imbere ntibagiwe no gusangiza bagenzi banjye ibyo nize.”
Mu byo yasobanuye, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yashishikarije abanyeshuri gufata umwanya mu guteza imbere igihugu bazana impinduka aho batuye.
“Mushobora gukoresha ubumenyi mwavanye hano mu gutegura imbere heza; nk’urubyiruko mushoboye kurwanya ibiyobyabwenge mu midugudu yanyu nk’uko twifuza igihugu kizira ibiyobyabwenge,” ibyo bisobanurwa na Minisitiri Nsengimana.
Minisitiri Nsengimana yagiriye inama abitabiriye icyo gikorwa bose kongera imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge, ashishikariza ababyeyi n’abayobozi b’ibanze mu gihugu hose gukorera no gufashanya bya buri wese kugira ngo bashobore gukurikirana abo banyeshuri barangije nyuma yo kuva Iwawa.
Amahugurwa yabo yamaze igihe cy’amezi 16 ku Kirwa cy’ Iwawa mu kiyaga cya Kivu, Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’ Iburengerazuba. Guverinoma yashyizeho iki kigo ngororamuco kinigisha imyuga muri 2010 ku kirwa cy’ Iwawa, abanyeshuri bakaba 4520 bamaze kurangiza mu byiciro 6.
Uru rubyiruko rwarangije amasomo yabo mu Kigo cy’Iwawa batangaza ko bagarutse mu muryango Nyarwanda ari abantu bashya bashaka kwiteza imbere no kwihuta kubera igihe bataye ku mihanda no mu bikorwa bibi.



















TANGA IGITEKEREZO