00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nsengimana asanga hakiri icyuho mu musaruro urubyiruko rutanga

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 14 December 2016 saa 03:53
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, avuga ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho bigizwemo uruhare n’urubyiruko, ngo haracyari ikinyuranyo hagati y’amahirwe ruhabwa n’umusaruro rutanga.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Ukuboza, mu muhango wo gutangiza Inkera y’Urubyiruko (Youth Connect) ibaye ku nshuro ya gatanu, kuva muri 2012.

Minisitiri Nsengimana yibukije uru rubyiruko, ko kwiteza imbere ari urugamba rwagiye rubamo intambwe zitandukanye zirimo kwigira no guhanga udushya binyuze mu mahirwe abegereye, kumenya abo baribo binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kuba umusingi w’iterambere binyuze mu gukorera hamwe kandi mu mucyo, kwihesha agaciro n’ibindi.

Yagaragaje ko ariko imbaraga zose z’urubyiruko zitari gukoreshwa uko bikwiye ku buryo buri wese abyuka afite icyo agiye gukora.

Ati"Turacyabona hari ikinyuranyo hagati y’amahirwe ahari n’umusaruro uhari. Icyo kinyuranyo nitukivanamo biravuga ngo hazabaho ubukungu bwihuse, hazabaho imirimo myinshi ku rubyiruko. Tuvaneho ikinyuranyo hagati y’amahirwe n’ikintu gikenewe, tubihuze."

Yakomeje avuga ko nta wagakwiye gusonza kandi afite amaboko, cyangwa ngo yicwe n’inzara, umusaruro ube muke kandi aturanye n’igishanga.

Ati"Icyo tumaze kubona ni uko amahirwe ari mu gihugu cyacu mu bice bitandukanye by’ubukungu, ayo urubyiruko rurayabona kuko ni amahirwe agaragara. Igisigaye ni ukuvuga ngo ye guturana n’imbaraga zidakoreshwa."

Yabibukije ko uruhare rwabo ari ugusigasira ibyagezweho no kubyongera.

Inkera y’Urubyiruko y’uyu mwaka, yitabiriwe n’abagera ku 3000 baturutse hirya no hino mu gihugu, no hanze yacyo.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti’Dufatanyije twubake u Rwanda twifuza’.

Kuva ihuriro nk’iri ryatangira rimaze kwitabirwa n’urubyiruko ibihumbi 12.

Binyuze mu nkera y’imihigo kandi, abagera kuri 260 bahawe amahugurwa ku kwihangira imirimo, mu gihe abandi 120 batsindiye ibihembo bitandukanye banahabwa inkunga yo gukomeza guteza imbere imishinga yabo.

Urubyiruko rwasabwe kubyaza umusaruro amahirwe ruhabwa
Minisitiri Nsengimana avuga ko nubwo hari ibyiza byagezweho n'urubyiruko, hakiri amahirwe rutabyaza umusaruro uko bikwiye
Minisitiri Nsengimana yeretswe bimwe mu bikorwa byakozwe n'urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages