00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko rw’i Kigali kureba kure

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 February 2015 saa 06:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana, yasaabye abayobozi mu nzego z’urubyuruko mu Mujyi wa Kigali kureba kureba kure, bakabyaza inyungu amahirwe abakikije ndetse bakarushaho kuba icyitegererezo.

Ibi yabivugiye mu Karere ka Rulindo mu Ishuri Rikuru rya Tumba College of Technology habereye umuhango wo gusoza Itorero ry’abagize inzego z’urubyiruko basaga 390 bava mu mirenge n’utugari twose tugize uturere tw’Umujyi wa Kigali, uyu muhango wabaye tariki ya 14 Gashyantare 2015.

Iri torero ryateguwe na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) ifatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero mu gufasha urubyiruko kugira igenamigambi rihamye mu mikorere yabo ya buri mu munsi, kubatoza umuco mwiza wo gukunda igihugu, no guharanira kwiteza imbere.

Urubyiruko n'abayobozi basoje Itorero ry'Igihugu

Izi ntore zigiye muri iri torero uburyo bwo kwishakamo ibisubizo binyuze mu mikoro ngiro itandukanye.

Mu gihe yasozaga iri torero, Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko rw’intore z’Inkomezamihigo kuba umusemburo w’Impinduka igihugu cyifuza. Yagize ati “Turifuza urubyiruko ruhindura ibintu rufite amagambo make n’ibikorwa byinshi. Hari amahirwe abazengurutse, nimuhumuke amaso muyabyaze umusaruro.”

Minisitiri Nsengimana kandi yavuze ko uru rubyiruko rwahinduye imyumvire yo kumva ko ibintu byose bikorwa ari uko hari amafaranga, ati“Intore mwagaragaje ko ingengo y’imari atari yo ya mbere, ko ahubwo hari byinshi mushobora gukora neza kandi nta mafaranga mukoresheje. Yasabye urubyiruko guharanira ubuzima bwiza bakora imyitozo ngororamubiri, birinda ibiyobyabwenge n’indwara zitandukanye harimo n’icyorezo cya SIDA.

Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko rw'i Kigali kureba kure

Yakomeje arusaba kugira inyota yo guhora biga, bakora kugira ngo biteze imbere, kandi bakoresha ikoranabuhanga, ati: “Biragoye kwitwa ko uri umuyobozi w’urubyiruko udakoresha ikoranabuhanga… Igihugu gikeneye urubyiruko rufite ubumenyi ngiro, kandi rushyira imbere gukoresha impano; mukoreshe impano zanyu”.

Umwe mu batojwe, Byiringiro wo mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko kuba yaratojwe byamuhaye icyerekezo n’intego y’uko imihigo yose yihaye azayigeraho. Yagize ati “Iri torero ryamfunguye amaso ku buryo nzasangiza ubumenyi nakuye abo nasize mu mudugudu ntuyemo.”

Minisitiri Nsengimana arashimira abateguye iki gikorwa cyo gutoza Inkomezamihigo bose nka Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC), Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC), Polisi y’Igihugu n’ubuyobozi bwa Tumba College of Technology bwemeye ko urubyiruko ruhatorezwa.

Iri torero ry’Inkomezamihigo z’Umujyi wa Kigali ryatangiye tariki ya 8 Gashyantare 2015; mu Itorero hakoreshwa uburyo butanu bw’imitoreze aribwo imikoro ngiro, kwiyereka, imyitozo ngororamubiri, ibiganiro, ndetse no gutarama no guhiga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages