00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko rwa Diyoseze ya Kabgayi guharanira kwigira

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 7 November 2015 saa 07:34
Yasuwe :

Atangiza ukwezi k’urubyiruko mu karere ka Muhanga, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yibukijwe urubyiruko ko kwigira ari inzira nyayo beretswe n’igihugu mu kugera ku iterambere rirambye.

Yabivuze ubwo yifatanyaga n’urubyiruko rwa diyoseze ya Kabgayi rusaga 2000 ruteraniye mu mujyi wa Muhanga mu ihuriro ngarukamwaka ryarwo bagakorana igikorwa cy’umuganda aho bateye ibiti bigera 1000 by’ibinyomoro ndetse abandi bifatanya mu gikorwa cyo gukora no guharura umuhanda.

Minisitiri Nsengimana yafashe umwanya wo kubahanura abasaba guhitamo ejo heza hazaza kuko bahawe icyizere ndetse n’intwaro bafite y’isengesho ikiza roho bayikoresha kurushako bafatikanya no gukura amaboko mu mufuka.

Ati: “Kuko mukunda igihugu cyanyu ni mugikorere ntabwo muzavuguruza Imana, ahubwo izabafasha kugera kure mwifuza kandi mu nzira ibereye”.

Muri uku kwezi hateganyijwe ibikorwa byinshi bizakorwa n’urubyiruko mu bice bitandukanye by’igihugu, birimo gufasha abatishoboye no kubaremera, guhugura urubyiruko kwiteza imbere biciye mu kwizigamira, guhanga imishinga ibyara inyungu gufasha urubyiruko kwitabira gukoresha ikoranabuhanga n’ibindi.

Ni ku nshuro ya gatatu uku kwezi gutegurwa kuva 2012 aho urubyiruko rwisabiye Nyakubahwa Perezida Kagame ko bahabwa icyumweru cyabahariwe ngo nabo bakore ibikorwa by’iterambere maze we akabaha ukwezi, aho muri uyu mwaka gufite insanganyamatsiko igira iti: “ rubyiruko, Duharanire kwigira, twihute mu iterambere”.

Ministiri Nsengimana na Musenyeri Smaragde n'abandi bayobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages