I Kigali, kuri uyu wa 20 Ukuboza, imbere y’imbaga y’urubyiruko rusaga 3000 ruvuye hirya no hino mu gihugu, agendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti” Guhitamo kw’Abanyarwanda, niwo musingi w’iterambere n’agaciro by’u Rwanda”, Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko kugira amahitamo meza kugira ngo ejo hazaza harwo hazabe heza.
Yagize ati "Amahitamo ni ubuzima bwa buri munsi. Ejo bundi twahisemo neza dutora ivugururwa ry’Itegeko Nshinga. Kandi amahitamo yawe niyo agena umunsi wawe, icyumweru, ukwezi, umwaka ndetse n’ubuzima bwawe muri rusange [...] amahitamo y’Abanyarwanda ni agaciro kabo.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko ubumwe, imiyoborere myiza no gutekereza kwagutse, ari amahitamo y’Abanyarwanda barangajwe imbere na Perezida Kagame; bikaba ari byo bitumye u Rwanda ruba igihugu cy’indashyikirwa mu Isi nyuma y’imyaka 21 gusa ruvuye mu bihe bibi.
Yakomeje avuga ko n’ubwo umuntu adahitamo ababyeyi bamubyara ndetse n’aho avukira, ariko ngo agomba kugira amahitamo azamufasha kugira ejo heza hazaza.
Yanasabye urubyiruko kwigirira icyizere, rukumva ko rufite mu biganza byarwo ejo hazaza h’igihugu, bityo ntirwemerere abashaka kugena amateka yarwo.
Yagize ati "Urubyiruko rugomba kumva ko rufite ejo hazaza mu biganza byarwo, rukigirira icyizere; bivuze ko rutagomba gutega urupapuro rw’ubuzima bwarwo ngo buri muntu uwo ari we wese afate ikaramu, arugenere amateka yarwo.”
Urubyiruko rwasabwe kudapfusha ubusa imbaraga zarwo
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba, yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa umwanya warwo, imbaraga rukazikoresha rukora ibirufitiye akamaro ndetse bigafitiye n’igihugu.
Ati "Nk’umubyeyi wanyu, mbifurije kutipfusha ubusa.”
Inkera y’imihigo mu rubyiruko, Youth Connect, yatangijwe muri 2012 na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu rwego rwo guha umwanya urubyiruko wo guhiga, ari nako rugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO