00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nyirasafari yababajwe n’impinja ababyeyi basiga ku mupaka wa Congo n’u Rwanda

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 27 January 2017 saa 11:02
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance yagize agahinda ubwo yasuraga Akarere ka Rubavu mu rugendo rw’iminsi ibiri areba uko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa, agasanga hakiri abana b’impinja basigwa ku mupaka na ba nyina bagiye gushaka amaronko muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Abagore bakora ubucuruzi buciriritse hagati y’u Rwanda na Congo basiga izi mpinja ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo uzwi ku izina rya Petite Barrierre.

Abagore basigarana aba bana bahabwa hagati y’amafaranga 400 na 600 ku mwana umwe bitewe n’imyaka umwana afite, ariko iyo nyina atasize icyo kurya we hari ubwo akenshi ashobora kubwirirwa.

Nta nyubako ihari izi mpinja zirirwamo, usanga babaryamishije ku mabaraza y’inzu z’ubucuruzi ku buryo ushobora gukeka ko ugeze aho babyarira kwa muganga, wumva urusaku rw’impinja zirira.

Umwe mu barera aba bana yabwiye IGIHE ati “Twe tureba abana ba nyina bakirirwa mu bucuruzi muri Congo, bataha bakatwishyura, hari abafite ubushobozi bwo gusigira umwana igikoma n’ibyo kurya, ariko abatabishoboye ubwo nyine umwana arabwirirwa akazarya ari uko nyina avuye Congo gukorera amafaranga.”

Iki kibazo kimaze igihe kizwi ariko kikaba cyaraburiwe igisubizo, Minisitiri Nyirasafari avuga ko hagiye gushyirwaho irerero ry’aba bana kugira ngo ababyeyi babo bajye babasiga ahantu hazwi ndetse bitabweho ku buryo bukwiye umwana.

Yagize Ati “Ababyeyi bagomba gukora akazi kabo kugira ngo babone ibitunga abana, ariko n’abana na bo bagomba gusigaranwa n’abantu babacunze, babitayeho bagasigara ahantu habereye umwana, dufatanyije n’Akarere twiyemeje gushaka uburyo bwiza abana bagira aho basigara. Ku badashoboye kubasiga mu ngo zabo kubera ko badafite abo babasigiye twiyemeje gushaka urugo mbonezamikurire bashobora gusigaramo kandi bagasigara bari kumwe n’abantu babareba bashobora no kubagaburira”

Minisitiri Nyirasafari yakomeje avuga ko iyi gahunda itari umwihariko ureba ababyeyi basiga abana ku mupaka, ahubwo ari gahunda iteganywa ko izakorwa mu gihugu hose.

Yagize ati “ Si ukuvuga ko ari ku mupaka gusa, ahubwo ni politiki ya Leta yo kuvuga ngo byibuze muri buri kagali, abana kuva ku minsi mike ishoboka kugeza ku myaka itandatu ba bandi baba batarajya mu mashuri abanza bagire aho birirwa kugira ngo bahigire imico inyuranye myiza, isuku, ikinyabupfura, uburere bunyuranye, banige kubana n’abandi hakiri kare ariko bafite n’abantu babihuguriwe bashobora kubibafashamo umunsi ku munsi, bityo bigatuma ababyeyi bakora ndetse n’abana bakagira imikurire n’uburere bwiza.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance areba impinja zasigaye ku mupaka ba nyina bagiye gushaka amafaranga muri Congo

Ubwo iki kibazo cyagaragazwaga bwa mbere ndetse kikanengwa cyane ubwo izi mpinja zarerwaga na bakuru babo babaga bavanywe mu ishuri, ariko ubu ku mupaka uhasanga abantu bakuru bihangiye imirimo yo kurera.

Ababyeyi basiga abana babo bavuga ko babikora kubera ubushobozi buke kuko ngo batayobewe ko gusiga umwana mu rugo hari uwo kumwitaho buhagije ari byo bifite umumaro.

Uwimana Annoncita umwe mu babyeyi twasanze avuye i Goma amaze gufata umwana we yagize ati “ Umwana wanjye afite amezi atandatu, musiga aha ngaha nkirirwa i Goma nyine kuko nta kundi nabigenza, ntunzwe no kwikorera imizigo y’abantu kugira ngo umuryango wanjye ubashe kubona ikiwutunga kandi ni njye ukora njyenyine, nkora nyakabyizi, none se nategereza igihe umwana azabera mukuru tugatungwa n’iki? Ni ukumusiga nyine akirirwa arira ariko ntabwo aba aribupfe”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ntitangaza igihe iki kibazo kigomba kuba cyarangiye ariko yemeza ko ari ikibazo kihutirwa.

Minisitiri Nyirasafari yagize ati “ Ubu sinakubwira igihe, gusa ni ikibazo cyihutirwa tugomba gushakira igisubizo vuba, turakora ibishoboka byose igisubizo kiboneke vuba.”

Minisitiri Nyirasafari amaze kubona ikibazo cy'aho abana basigwa ku mupaka yasezeranyije ababyeyi ko vuba hazaboneka irerero bajya basigamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages