Ibi nibyo iyi Minisiteri iheraho yemeza ko hagiye gushyirwaho ingamba zo kumenyekanisha ayo makuru ku bufatanye bwa Isange One Stop Center n’ibitaro zikoreramo kugira ngo abahohotera abana n’ababatera inda bakurikiranwe.
Ubwo yasuraga Ikigo Isange One Stop Center gikorera mu Bitaro bya Kacyiru kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance ari hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana,Dr. Uwera Kanyamanza Claudine, basobanuriwe serivisi zitandukanye zihabwa abahuye n’ihohoterwa zirimo ubuvuzi, ubufasha mu by’amategeko, guhumurizwa no gufashwa gukira ihungabana no gusubizwa mu buzima busanzwe babifashijwemo n’inzobere muri buri serivisi.
Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center, SP Murebwayire Shafiga, yavuze ko 62% by’abahuye n’ihohoterwa bagana Isange One Stop Center baba ari abana bafashwe ku ngufu. Aba bana bitabwaho mu buryo bw’umwihariko bitewe n’ikigero cy’imyaka baba barimo.
Kuri iki kibazo cy’abana bahohoterwa n’abaterwa inda, Minisitiri Nyirasafari yavuze ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo guhanahana amakuru hagati y’ibitaro na Isange One Stop Center nk’imwe mu ngamba yo gukumira ibyo byaha hakaniyongeraho guhana ababikoze bityo bikanabera abandi urugero.
Ati "Umwana utwise atagejeje imyaka 18 aba yahohotewe. Tugiye gukora ku buryo ayo makuru yajya agera kuri Polisi ku gihe kugira ngo ikurikirane icyo cyaha, ubutabera bukore akazi kabwo."
Minisitiri Nyirasafari yongeye gusaba ababyeyi n’abanyarwanda muri rusange gucika ku muco wo guhishira ibyo byaha kuko bitiza umurindi ababikora.
Ati "Usanga akenshi imiryango igerageza kunga umuryango w’umwana wahohotewe n’uwamuhohoteye bakagira ibyo bumvikana, bakazajya kmurega ari uko yanze gutanga indezo cyangwa yihakanye umwana cyangwa yishe andi masezerano bagiranye ; ariko ibyo si ibintu byungika! Ihohoterwa ni icyaha gihanwa n’amategeko, nta kundi kujenjekera uwahamwe na cyo. Turasaba abantu bose kudaceceka ahubwo bakagaragaza abo bagizi ba nabi bagahanwa by’intangarugero.”
Minisitiri Nyirasafari yahamagariye abanyarwanda kugana Isange One stop Center nk’igisubizo ku bahuye n’ihohoterwa kuko bahahererwa ubufasha bwose bakeneye.
Ati “Uwahuye n’ihohoterwa akabivuga mu gihe kitarenze amasaha 72 aba afite amahirwe menshi yo gufashwa mu buryo bwihuse, agahabwa imiti yamurinda kwandura indwara ndetse no gutwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Isange One stop Center ni gahunda ya Leta yashyizweho hagamijwe gutanga ubufasha bukomatanyijwe ku bahuye n’ihohoterwa, bakabubona bwose hamwe kandi ku buntu. Iyi gahunda ifasha mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu no gutanga ibisubizo mu gihe bwahungabanyijwe. Gusura ibikorwa bya Isange One Stop Center bigamije kureba uburyo bwo kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi kugira ngo abahohotewe barusheho kwitabwaho mu buryo bukwiye.
Ikigo “Isange One-Stop Center” cya Kacyiru cyafunguwe na Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubuika mu 2009. Kugeza ubu mu gihugu hose hari ibigo nk’iki 28 bikorera mu bitaro by’ Uturere; bishinzwe kwakira abahohotewe, kubakurikirana no gushyikiriza inzego z’ubutabera abahamijwe icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Hari kubakwa ibindi bigo 15 muri gahunda yo gushyira izi servisi mu Turere twose tw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO