Nubwo hashyizweho gahunda zitandukanye zo kwigisha iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, haracyakenewe izindi mbaraga kugira ngo buri wese yumve ko umugabo n’umugore banganya ubushobozi kandi ko bakwiye kubukoresha biteza imbere.
Haracyari abafite imyumvire ko hari imirimo yagenewe abagore hakaba n’iyagenewe abagabo, hari abacyumva ko hari imirimo igenewe umwana w’umuhungu itagenewe umukobwa, hari n’abumva ko hari ugomba guhahira urugo, undi agahora mu mirimo ya hato na hato yo mu rugo.
Ibi bibazo n’ibindi byinshi ni bimwe mu byaganiriweho mu nama mpuzamahanga iteraniye i Kigali yiga ku ruhare rw’abagabo n’abahungu mu iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, kurwanya ihohoterwa n’ikandamizwa rikorerwa mu miryango.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, avuga ko mu Rwanda hari intambwe imaze guterwa ariko nanone akongeraho ko hagikenewe imbaraga.
Ati “Hari igihe ugenda mu nzira ukabona umugabo atwaje umugore we umwana, rimwe na rimwe akanamutwaza isakoshi, hari aho ujya mu rugo ugasanga umugabo arimo arateka, biragenda bihinduka. Gusa ni uguhozaho, hari ibigenda bihinduka ariko ntabwo tugomba kwirara ahubwo tugomba gukuba inshuro nyinshi kugira ngo tubone umusaruro twifuza.”
Yavuze ko abantu bakwiye kumva ko imirimo yo guteza imbere urugo idakwiye guharirwa umugabo gusa, ahubwo umugore na we ngo akwiye guhabwa amahirwe aho guhora mu turimo two mu rugo.
Ati “Niba umugore agiye muri iyo mirimo y’urugo yo guteka, koza abana n’ibindi ntabwo azabona umwanya wo kujya muri ya mirimo yinjiriza urugo, kandi umugabo na we navuga ngo arayikora wenyine urugo ntabwo ruzatera imbere kuko turasabwa byinshi.”
Minisitiri Prof. Bayisenge yashimangiye ko iyo umugore ateye imbere, bigera kuri bose.
Ati “Iyo umugore ateye imbere ntabwo aba ari we ubwe wenyine, ahubwo ni umuryango n’igihugu muri rusange, umugabo n’abana be bose babigiramo inyungu.”
Yagarutse ku ruhare rw’ababyeyi mu kwigisha abana ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ati “Tugomba gushyira imbaraga mu buryo turera abana bacu, […] ari abagabo ari abagore twese biradusaba guhindura imyumvire duhereye kuri aba bana babyiruka.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abagabo biyemeje guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, RWAMREC, Rutayisire Fidèle, yavuze ko hari abagabo bumvise neza iri hame ariko ngo hari n’abatarabyumva.
Ati “Abagabo bake tumaze kugeraho baragenda bahinduka ku buryo twizeye ko tuzagera kuri benshi bagahinduka tukagera ku ntego twifuza kugeraho. Turateganya gushimangira politiki z’uburinganire n’ubwuzuzanye kugira ngo abagabo bashobore guhinduka.”
Yakomeje agira ati “Tumaze kugabanya 55% y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho twahageze dukoranye n’abagabo, murumva ko inzira ikiri ndende ariko turimo kugera ku ntego. Abagabo ibihumbi 30 twagezeho bamaze kuba ba ndebereho, babaye indashyikirwa ku buryo na bo basigaye bitabira gukora imirimo yaharirwaga abagore.”
Rutayisire yavuze ko bumwe mu buryo bakoresha mu guhindura imyumvire ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye harimo guhuza abana bakiri bato, bakabashyira mu matsinda bakabatoza gukura bubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Iyi nama yahuje abahagarariye imiryango iharanira uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore. Bamwe bahuriye mu Rwanda ariko abo mu mahanga ya kure bayitabiriye bifashishije ikoranabuhanga ry’amashusho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ni ku nshuro ya gatatu iri kuba nyuma y’iyabereye muri Brazil mu 2009 n’iyo mu Buhinde mu 2014.
U Rwanda rwatoranyirijwe kwakira iyi nama biturutse ku muhate warwo mu ishyirwaho rya gahunda zitandukanye zo kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore.












Ibitekerezo 0