Ibi Minisitiri yabigarutseho yifashishije imbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko urukuta rwa Twitter aho yifatanyije n’ababuriye ababo muri iyo mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira.
Impanuka yabaye ku Cyumweru, tariki ya 23 Ukwakira 2022 yaturutse kuri Howo yabuze feri iri kumanuka ku muhanda wa Yamaha-Kinamba, irenga umuhanda wo hejuru igwa muwo hasi ku kiraro cyo ku Kinamba.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyo mpanuka yaguyemo abantu batandatu. Amakuru avuga ko abana ba Sikubwabo bahitanywe n’iyo mpanuka, bari bari gutambuka ku muhanda wo hasi ahategerwa imodoka zitwara abagenzi, iyo kamyo ikahabasanga ikabahitana. Byabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Minisitiri Bayisenge yatangaje ko ari agahinda gakomeye kuburana abana batatu icyarimwe.
Yagize ati “Ni agahinda gakomeye ku muryango kubura abana batatu icyarimwe, ni n’igihombo gikomeye ku muryango Nyarwanda muri rusange kuko abana ari amizero y’Igihugu. Umuryango Nyarwanda dufashe mu mugongo umuryango wa Sikubwabo n’ababuze ababo biturutse ku mpanuka yo mu muhanda. Nimwihangane.”
Ni agahinda gakomeye ku muryango kubura abana 3 icyarimwe, ni n'igihombo gikomeye ku muryango Nyarwanda muri rusange kuko abana ari amizero y’Igihugu.
Umuryango Nyarwanda dufashe mu mugongo umuryango wa Sikubwabo n'ababuze ababo biturutse ku mpanuka yo mu muhanda. Nimwihangane. pic.twitter.com/EsehN66Ss7— Bayisenge Jeannette, PhD (@BayisengeJn) October 25, 2022
Aba bana uko ari batatu baguye mu mpanuka ni Fruit Sikubwabo Joseph w’imyaka 15, Shami Sikubwabo Herve w’imyaka 13 na Racine Sikubwabo Honoré w’imyaka 10.
Biteganyijwe ko gusezera kuri aba bana no kubashyingura birakorwa kuri uyu munsi tariki ya 26 Ukwakira 2022.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!