Yabigarutseho asoza Inama Nyunguranabitekerezo idasanzwe yigaga ku buryo Isi yagera ku ntego z’ikinyagihumbi nta n’umwe usigaye inyuma, hibandwa ku kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga nabo bakagira uruhare mu iterambere ryifashisha ikoranabuhanga.
Iyi nama izwi nka ‘Social Good Summit’, yasojwe kuri uyu wa 24 Nzeri 2018, yaberaga muri Kaminuza ya Kigali, ifite insanganyamatsiko igira iti ‘ntihagire usigara inyuma mu isi y’ikoranabuhanga.’
Yahuje abasaga 300 barimo impuguke mu ikoranabuhanga n’itumanaho rigezweho n’abayobozi b’inzego zitandukanye, abahagarariye abafite ubumuga n’abanyeshuri muri Kaminuza ya Kigali.
Minisitiri Rurangirwa yavuze ko hari byinshi byakozwe nko kuba amategeko na gahunda z’ibikorwa zigaragaza ko ntawe ugomba gusigara inyuma bityo n’abafite ubumuga bashyiriweho uburyo bwo kwitabwaho.
Yagize ati “Ku bijyanye na gahunda yo kubaka ubushobozi mu ikoranabuhanga twongeyemo ko n’abafite ubumuga bagomba kwitabwaho.”
“Ku buryo no muri gahunda nshya y’Intore mu Ikoranabuhanga, n’abafite ubumuga barimo kugira ngo tumenye ibyo bakeneye, turebe ubushobozi bafite n’ibikenewe kugira ngo tubafashe.”
Yakomeje agira ati “Ni ngombwa ko ibiganiro nk’ibi byakomeza tugakorana n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, n’indi miryango yita ku bafite ubumuga, tukamenya ibibazo bafite n’ibisubizo bishobora kuboneka.”
Umuyobozi uhagarariye abagore mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr Mukarwego Betty, yavuze ko kugera ku ntego z’ikinyagihumbi nta n’umwe usigaye inyuma bikigoye.
Dr Mukarwego abona abafite ubumuga by’umwihariko ubwo kutabona, bagifite imbogamizi mu gukoresha ikoranabuhanga kuko hari za porogaramu z’ikoranabuhanga zikoreshwa muri mudasobwa baba badashobora kubona.
Yagize ati “Ndabizi ko hari benshi basoje amasomo ya kaminuza ariko bakiri iwabo batarabona akazi, ibi bituma bacika intege cyane kandi bigatuma n’abo bafite ubumuga bwo kutabona gukoresha ikoranabuhanga bikomeza kuba imbogamizi kuko kuko hari za porogaramu z’ikoranabuhanga zo muri mudasobwa ku buryo abatabona badashobora kuzikoresha.”
“Kandi izindi porogaramu zifashishwa mu gushaka imirimo kuri internet, ntabwo abafite ubumuga bwo kutabona babasha kuzikoresha.”
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, akaba n’umwe mu bashinze Kaminuza ya Kigali, Afrika Philbert yavuze ko kugira ngo intego z’ikinyagihumbi zigerweho ntawe usigaye inyuma ari urugendo kandi ku bufatanye bizagerwaho.
Yashimiye UNDP ikomeza gufasha abafite ubumuga mu kongera ubushobozi no kubashyiriraho gahunda zibafasha kwiteza imbere.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO