00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Rurangirwa yijeje abaturage kutaryozwa ubukererwe bwo kwishyura mitiweri kubera urubuga Irembo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 June 2018 saa 07:40
Yasuwe :

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu, yijeje abaturage ko batazahura n’ingaruka zo kudahabwa serivisi z’ubuvuzi bazizwa ko batishyushye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kubera ikibazo kiri kugaragara mu ikoranabuhanga ry’urubuga Irembo.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Kamena 2018 ubwo yari mu Karere ka Huye mu bukangurambaga bwiswe “Byikorere ku Irembo” bugamije gukangurira abaturage gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye basaba.

Mbere abaturage bitewe n’icyiciro cy’ubudehe barimo, bishyuraga ubwisungane mu kwivuza binyuze muri Sacco cyangwa banki, bakajyana inyemezabwishyu ku biro bya mitiweri, ariko ubu hashyizweho uburyo bwo kwishyura uyu musanzu bakoresheje telefoni igendanwa, Irembo cyangwa MobiCash.

Ni uburyo bugamije gufasha abaturage guhabwa serivisi yihuse batiriwe bajya gutonda imirongo nk’uko babikoraga mbere.

Gusa hashize iminsi abaturage binubira ko iyo bagiye kwishyura ubwisungane mu kwivuza banyuze ku rubuga Irembo byanga, bakabwirwa ko ikoranabuhanga ritameze neza, bagasabwa kugaruka ku munsi ukurikiyeho nabwo bikanga.

Icyo kibazo cyagaragarijwe Minisitiri Rurangirwa ubwo yaganiraga n’abayobozi hamwe n’abatanga serivise z’Irembo mu Karere ka Huye, abizeza ko cyamenyekanye kandi kiri gushakirwa igisubizo cyihuse.

Umwe mu bagaragaje ikibazo yagize ati “Hari ikibazo kimaze iminsi kigaragara ku rubuga irembo, umuntu yashaka kwishyura ubwisungane mu kwivuza bikanga; sinzi niba ari ikoranabuhanga ridakoze mu buryo bwiza kuko ni ikibazo kibangamira serivisi”.

Minisitiri Rurangirwa yasobanuye ko icyo kibazo cyatewe n’uko imikorere y’iyi porogaramu iri kugenda gahoro bitewe n’ubwinshi bw’abantu bayikenera, ariko ababishinzwe bari kubikoraho ku buryo mu cyumweru kimwe kizaba cyakemutse.

Yagize ati “Ni byo koko mu minsi ishize na n’ubu hari ikibazo cya porogaramu ifasha mu kwishyura mitiweri iri kugenda gahoro; ni ikibazo kizwi, tugeze mu gihe kwishyura mitiweri iminsi iri gushira ku buryo abantu bose bari gukangukira kwishyura kugira ngo igihe kitabarengana”.

Yagaragaje ko ikibazo nyamukuru cyabaye mu gukora urubuga Irembo kuko abarukoze batatekereje neza ko ruzakenera gukoreshwa n’abantu benshi, ikintu yagereranyije n’imodoka zikoresha umuhanda.

Yakomeje agira ati “Ni nk’uko wafata imodoka zose ziri muri Huye ukababwira ngo bose nibinjirire muri uyu muhanda icyarimwe, mu by’ukuri biraza gutera umubyigano. Ikibazo si umubyigano, ikibazo ni igihe mu gukora umuhanda tutigeze dutekereza ko umubare w’imodoka ziri muri Huye uzangana gutyo. Mu by’ukuri ni cyo cyabaye mu guhuza izi gahunda, biza kugaragara ko abantu baziye icyarimwe mu gihe gito.”

Minisitiri Rurangirwa yavuze ko amatsinda abishinzwe ari kubikoraho mu rwego rwo kugira ngo iri koranabuhanga ryagurwe ribashe kwakira abantu benshi icyarimwe.

Yongeyeho ati “Ni ibintu biri gukorwa ariko ibintu by’ikoranabuhanga birakorwa bikabanza kugeragezwa mbere y’uko bishyikirizwa abo bigenewe byatunganye, kuko iyo bidatunganye byongera ibibazo kuruta uko byabikemura. Kiri gukorwaho ndetse turibaza ko muri iki cyumweru kiraza kuba cyarangiye”.

Abakoresha Mitiweri ntibazaryozwa amakosa yabaye

Minisitiri Rurangirwa yavuze ko nyuma yo kubona ko hari ikibazo mu ikoranabuhanga ry’Urubuga Irembo, hari kurebwa uburyo abakoresha mitiweri bahabwa serivisi zo kwivuza nta kubaryoza ko batinze kwishyura.

Yakomeje agira ati “Hari kurebwa uburyo uwatinda kwishyura kubera ko ikoranabuhanga ryagize ikibazo nk’icyo maze kubasobanurira yafashwa ntibitume atabona serivisi yo kwivuza. Numva ko byaganiriweho kandi muri iki cyumweru itangazo rirasohoka rigaragariza abantu uburyo bazakomeza kwivuza mu gihe bagikomeza kwishyura, usibye ko nanone biteganyijwe ko ibibazo iryo koranabuhanga rifite biza gukemuka muri iki cyumweru”.

Mu bukangumbaga bwiswe “Byikorere ku Irembo’ bugamije gushishikariza abaturage gukoresha ikoranabuhanga, mu Karere ka Huye, Minisitiri Rurangirwa yaganiriye n’abaturage, abayobozi hamwe n’abafatanyabikorwa, asura n’ahantu hatandukanye hakoresha ikoranabuhanga harimo amashuri, inzu z’ubucuruzi n’ahandi.

Minisitiri Rurangirwa yijeje abakoresha mitiweri kutaryozwa ikoranabuhanga ry’Urubuga Irembo ryabatengushye
Minisitiri Rurangirwa yaganiriye n'abacuruzi bakoresha ikoranabuhanga mu Karere ka Huye
Minisitiri Rurangirwa yasuye abaturage bo mu murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, abakangurira gukoresha ikoranabuhanga
Minisitiri Rurangirwa aganira n'abayobozi hamwe n'abatanga serivise z'Urubuga Irembo mu Karere ka Huye
Minisitiri Rurangirwa yasuye abanyeshuri biga muri Groupe Scolaire Officille de Butare abakangurira gukoresha ikoranabuhanga
Rurangirwa yijeje abaturage ko bazafashwa kwivuza hatarebwe ubukererwe bwabayeho mu kwishyura mitiweri
Minisitiri Rurangirwa yagize n'umwanya wo gusura amashuri mu Karere ka Huye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .