Kuwa 6 Ukuboza 2017, nibwo Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, amusimbuza Jean Philbert Nsengimana wari umaze imyaka isaga irindwi ayiyobora.
Nyuma yo kurahirira inshingano nshya yahawe hamwe n’uw’uburezi, Dr Eugène Mutimura, imbere ya Perezida Kagame, byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu, hakurikiyeho umuhango wo guhererekanya ububasha n’uwo asimbuye, Jean Philbert Nsengimana, byabereye ku cyicaro cy’iyi Minisiteri.
Nyuma yo guhererekanya ububasha, Minisitiri Rurangirwa yashimangiye ko azakora ibishoboka byose akuzuza inshingano yahawe, agera ikirenge mu cya mugenzi we.
Yagize ati “Nzakora ibishoboka byose gahunda mwanshyikirije kugira ngo zishyirwe mu bikorwa. Ngize amahirwe ko ntaje kubaka, nsanze hari ibyamaze kubakwa. Mu by’ukuri ni imbaraga mbonye ngiye kubakiraho, nsanze hari amategeko, hari ingamba, hari inzego. Icyo nje gukora ni ukugira ngo dufatanye twungurane inama; n’ingorane zaba zihari tubashe kuzishyakira umuti, ibitarabashije kugerwaho, ubwo niwo musanzu wanjye. Nagira ngo mbizeze ubufatanye n’imikoranire myiza.”
Jean Philbert Nsengimana, yasezeranyije uwamusimbuye kumuba hafi, avuga ko iyo umuntu yubaka igihugu, akomeza kugikorera.
Yagize ati “Mu rugamba rwo kubaka igihugu, nta wucyura igihe. Ku mwanya w’umurimo umuntu acyura igihe ariko kuri iyo ngingo sinavuga ko nacyuye igihe, turacyarikumwe. Aho nzaba ndi hose mu mirimo, naba nikorera, naba nkorera leta cyangwa nkorera abandi, ndagira ngo mbizeze ko turi kumwe, tuzakomezanya.”



















TANGA IGITEKEREZO