Yabibabwiye kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari yitabiriye inama yahuje abayobozi, abikorera, abafatanyabikorwa n’abandi bose bakomoka mu Ntara y’Amajyepfo igamije kwisuzuma no kureba uko iterambere ryihuse n’imibereho myiza y’abaturage byagerwaho.
Iyo nama yabereye mu Karere ka Huye yabanjirijwe no gusura ibikorwa bitandukanye bihakorerwa mu imurikagurisha ryitabiriwe n’uturere twose two mu Ntara y’Amajyepfo riri kubera mu Kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officielle de Butare.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yavuze ko iyo nama yiswe ‘Southern Province Development Conference’ yatekerejwe mu mwiherero bagiranye na komite nyobozi z’uturere basanga hakwiye kubanza kwisuzuma.
Ati “Turavuga ngo mu byo dutekereza byose byashobora gutuma tujya mu murongo mwiza w’iterambere ryihuse kandi abaturage bakagira imibereho myiza ni uko tubanza tukisuzuma mu nkingi zose.”
Abitabiriye iyo nama bunguranye ibitekerezo bemeranya ko Intara yabo ifite byinshi byabyazwa umusaruro igatera imbere.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yagize ati “Imvugo yari izwi ko iyi ntara igira ubutaka bubi si yo ahubwo igira ubutaka butoranya ibihingwa kandi ni amahirwe mu buhinzi no mu ishoramari”
Yatanze urugero ko inkengero za Nyungwe zose zeraho icyayi cyiza akomeza avuga ko kuva ku marembo ya Huye kugeza ku ya Nyamagabe hakwera ikawa nziza kandi ibyo byose byatanga umusaruro bikanakurura ba mukerarugendo.
Andi mahirwe yagaragajwe yateza imbere Intara y’Amajyepfo ni ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, abaturage bajijutse, ubuhinzi n’ubworozi, inganda n’ibindi.
Bemeranyije gushaka uko hahangwa imirimo myinshi n'udushya.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yababwiye ko ibyangombwa byose bihari bityo nta rwitwazo rwo gukena no kudindira bafite.
Ati “Muri iyi Ntara nta kidahari nta kibura na kimwe, nta n’igisobanuro cy’uko haba bwaki, ubukene, kuganya cyangwa ibintu byose bidasobanutse.”
Prof Shyaka yasabye ko isura y’Intara y’Amajyepfo ihinduka ibiyivugwaho bitari byiza bigahinduka amateka.
Ati “Nangira ngo rwose icyo kintu cy’intara y’ubukene, y’abantu badakora, y’abantu bakambakamba; iyo sura yari ikwiye kuba amateka. Ibyo rero birasaba akazi k’ibikorwa, ibikorwa bizivugire.”
Abitabiriye iyo nama bemeranyije ko iba ngarukamwaka kandi hagiye gushyirwaho akanama ngishwanama gafasha Intara y’Amajyepfo gutekereza ku iterambere ryihuse.
Bemeranyije ko bagiye kugira ubufatanye Intara yabo ntizongere guherekeza izindi mu byiza nk’uko ibipimo bitandukanye byagiye bibigaragaza.




















Ibitekerezo 0