00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi b’ inzego z’ibanze kubaka ubufatanye n’abikorera

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 29 October 2019 saa 07:27
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kubaka ubufatanye bwihariye n’inzego z’abikorera, imiryango ya Leta n’itari iya leta, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Yabibasabye ku wa 27 Ukwakira 2019 ubwo yatangizaga ku mugaragaro Ihuriro ry’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abakozi ba MINALOC, ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, aho bamaze iminsi ibiri bigira hamwe uburyo bwo kuvugurura imikorere bakanafata ingamba zo kurushaho kuyinoza.

Minisitiri Shyaka yagarutse ku mikorere n’imikoranire ikwiye hagati y’inzego z’ibanze n’abikorera, asaba abayobozi kubaka ubufatanye na bo cyane ko ari bamwe mu batuma iterambere ry’igihugu ryihuta.

Yagize ati “Zimwe mu nzego zituma igihugu gitera imbere harimo imiryango ya Leta n’itari iya leta, abikorera, amakoperative, abihaye Imana n’abandi. Ni ryari aba bantu mubiyegereza ngo muganire nabo?"

"Aha dukwiye kwisuzuma tukamenya ngo dukorana nabo gute, nta kindi bisaba kuko n’ingengo y’imari yabigenewe irahari, dusaba inzego z’ibanze ko zikamirika mu kubaka ubufatanye na bo kuko ari inzego twakwita ko ari imbaraga z’igihugu.”

Minisitiri Shyaka yakomeje yizeza Abanyarwanda muri rusange ko nyuma y’iri huriro izi nzego z’ibanze bazazitegaho imikorere mishya izatanga umusaruro ufatika

Yagize ati “Nyuma y’iri huriro ndagira ngo mbwire Abanyarwanda bitegure imikorere mishya ku nzego z’ibanze, kunoza ibyo dukora bitanga umusaruro ufatika, ikindi ni uko inzego z’ibanze zigomba kuba umusemburo w’impinduka nziza zizana iterambere ry’igihugu cyacu. Tugiye guhuriza hamwe imbaraga kuko hari ibyo twagerageje tubona ko bishoboka.”

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bitabiriye iri huriro bavuga ko na bo bagiye kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire n’abafatanyabikorwa babo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yagize ati “Iyo umuntu akora akwiye kwicara akisuzuma akamenya aho yakongera imbaraga n’aho yakosora, ni byiza ko twongera ubufatanye n’abafatanyabikorwa bacu dukorana nk’uko twabisabwe cyane ko twese tuba tugamije iterambere ry’umuturage, tuba dukwiye guhuza ingufu hanozwa cyane imikorere n’imikoranire.”

Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, mu Ntara y’Amajyaruguru, Shirimpumu Jean Claude, avuga ko inzego z’ibanze zidakwiye kubitabaza ari uko byacitse, ahubwo bigomba kuba ubuzima bwa buri munsi.

Ati “Abikorera tubaho neza ari uko umukiriya wacu ariwe muturage ameze neza, ntabwo bikwiye ko inzego z’ibanze zitwitabaza ari uko byacitse nk’uko bikunze kubaho, ahubwo bibe ubuzima bwa buri munsi, ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, abana bata amashuri, imirire mibi mu bana bato n’ibindi dushyize hamwe nta kabuza byakemuka.”

Mu turere twose tw’igihugu hagiye hatangwa ingengo y’imari yo gushyigikira ibikorwa by’abikorera. Intara y’Amajyaruguru ifite asaga miliyoni 17 Frw, mu gihe mu gihugu hakoreshwa angana na miliyoni 150 z’amadorari ya Amerika buri mwaka mu bikorwa nk’ibi.

Abayobozi n'abakozi ba Minaloc bari mu mwiherero
Abayobozi b'Intara n'Umujyi wa Kigali bitabiriye uyu mwiherero
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, asaba abayobozi b'inzego z'ibanze kubaka ubufatanye n'abikorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages